in

Diamond Platnumz agiye kuzajya abana n’inzoka n’umugore, none mushiki we yamuteje Zuchu

Diamond Platnumz watunguranye abwira isi ko yishimiye kurotora inzozi ze agura inzoka, mushiki we yatangaje ukuntu ikintu azi uyu muhanzi atinya.

Iyi nzoka Diamond akaba yavuze ko yayise Chichi, mu butumwa yashyize hanze yagize ati: “Nahoze numva nishimiye kugira inzoka yanjye noroye, bantu banjye rero muhure ni inshuti yanjye.”

Ibi kandi yabiherekesheje amashusho azengurutswe n’imbaga nyamwinshi y’abantu, agenda akina n’inzoka ayikora ku mugongo ayiterura.

Mu batanze ibitekerezo byabo harimo na mushiki we Esma Platnumz, wavuze ikintu azi musaza we amuteza Zuchu.

Esma ati: “Ikintu gitangaje ni uko inzoka idatinya ipusi n’imbwa wowe utinya. Zuchu umushyire injangwe zacu.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Teta Sandra na Drerek wo muri Active bakanyujijeho bongeye guhura barasabana karahava(Videwo)

Abakinnyi b’umupira w’amaguru mu mpera z’icyumweru n’imiryango yabo (AMAFOTO)