in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Derrick

Amazina

Derrick ni izina rifite inkomoko mu Kidage, rihabwa umwana w’umuhungu cyangwa umukobwa, rikaba risobanura umuntu uberewe no kuba umuyobozi w’abaturage.

Bitewe n’ahantu bamwe bamwita Derek, Derick, Deryck n’ayandi

Bimwe mu biranga Derrick

Akunda gutembera cyane bityo aba yumva yahora mu ngendo akamenya ahantu hatandukanye.

Nk’uko izina rye riri, ni umuntu uhora ayoboye abandi aho yaba ageze hose. 
Usanga ahindagurika mu byemezo afata ku buryo udashobora kumenya niba ari we mwari mwasezeranye ibintu runaka.

Ni umuntu ukundwa kandi nawe agakunda ku buryo agira inshuti nyinshi z’ingeri zitandukanye.

Ni umuntu uhorana inzozi z’ibyo azageraho kandi yiha ibintu bikomeye atari bya bindi biciriritse.

Ntiyihanganira intege nke z’abandi aba yumva ko ibyo abasha gukora cyangwa kugeraho n’abandi babishobora.

Ni umunyamatsiko aba ashaka kumenya igihatse buri kintu cyose abonye.

Ni umuntu wigenga kandi wicyemurira ibibazo ku kigero cy’imyaka yose yaba afite, asa n’uwiyemera ko yihagije.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Ariane

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Diane