Connect with us

Derek wo muri Active yakomoje ku rukundo rudasanzwe yavuzwemo na Marina.

Featured

Derek wo muri Active yakomoje ku rukundo rudasanzwe yavuzwemo na Marina.

Nyuma y’igihe gito hasakaye inkuru ivuga iby’urukundo rw’ibanga hagati ya Derek Sano wo mu itsinda rya Active n’umuhanzikazi Marina, ndetse bigateza impaka hagati y’abakunzi babo bamwe bemeza ko ari ukuri abandi babihakana. Kuri ubu Derek yatangaje ko nta mubano udasanzwe afitanye na Marina ahubwo ko ari inshuti zisanzwe.

Kumenyekana urukundo hagati y’aba bombi byasakajwe hagendewe ku butumwa Marina yashyize ku rubuga rwa whatsapp ashimira uyu musore nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu mu irushanwa rya primus Guma Guma.Mu ifoto ya mbere, Marina agaragara ashushanya Derek nk’inshuti magara afite mu buzima akavuga ko amukumbuye byo gupfa, ati” Ngukumbuye bitavugwa muhungu w’inshuti yanjye.”

Ku yindi foto, Marina ashimira Derek n’itsinda rye kubwo kwegukana umwanya wa gatatu muri Guma Guma nabwo akabiherekesha ijambo ’Umuhungu w’inshuti ye[Boy friend]’.

Gusa Derek akaba yahakanye ko nta rukundo rudasanzwe afitanye n’umuhanzikazi Marina nk’uko benshi babikekaga.Derek aganira na Eachamps dukesha iyi nkuru yemeje ko Marina ari incuti ye y’umukobwa ariko ahakana ko bari mu rukundo. Yagize ati:”Ni ukuri Marina ni incuti yanjye y’umukobwa,turaganira kandi kenshi tugaragara turikumwe ariko ntarindi banga”.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Icyangombwa by King James

By August 11, 2019

indirimbo

Ihangane by TT ft Social Mula

By August 11, 2019

indirimbo

Forever-more by Didy Ruban

By July 31, 2019

indirimbo

Inshuro-1000 by Butera Knowless

By July 31, 2019

indirimbo

Special by kevin-skaa

By July 31, 2019

Facebook

To Top