in ,

Derek (Active) yiyegereje uyu umukobwa nyuma yo gutandukana na Miss Teta Sandra (Amafoto )

derek-horz

Derek Sano yatandukanye na  Miss Teta Sandra  mu ibanga ndetse ntibyasakuza cyane dore ko Miss Sandra we ubwe yavugaga ko Derek ari we wafashe umwanzuro w’uko batandukana,ndetse akirinda kugira byinshi arenzaho. Hari hashize iminsi myinshi Derek atuje ndetse atagaragarana n’abakobwa ,kuri ubu yifotoje ari mu bakobwa batatu ariko uwo yiyegere we ni uwari wambaye Bikini.


ajaallaa

YEGOB.RW yagerageje kubaza umwe muri Active iby’iyo foto maze adutangariza ko ntakindi kintu kinini gihari ahubwo ko ngo hari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo nshya bise “Slow Down” ariko kandi  biravugwa ko Derek yamaze kubona umwibagiza Miss Sandra nubwo ntagihamya ko ari uyu.

Amakuru dukura ku nshuti ya hafi ya Derek yemeza ko Derek koko yaba afite indi nshuti imwibagiza Miss Teta yari yarimariyemo gusa ngo aracyabigize ibanga cyane kuko adashaka ko byongera kujya mu itangazamakuru nk’uko mbere byari bimeze.

derek

 

Nubwo bimeze gutyo kuri Derek,kuri Teta bakundanaga we ntabwo ariko bimeze kuko aherutse gutangaza ko yifuza umusore utajenjetse ati “Mu gihe gikwiye habonetse umuntu ukwiye namwakira tugakundana rwose nta kibazo”.

IYO BIJYANYE : Teta Sandra arifuza umusore utajenjetse umwibagiza Derek

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore imyanya y’akazi muri I&M Bank

Amagambo y’ibitutsi yashwanishije Cristiano na Zidane yashyizwe ku karubanda