in

Davis D yavuze uko yahuye n’umukobwa w’uburanga uri mu mashusho y’indirimbo ye nshya

Umuhanzi Ikishaka David waryubatse ku izina rya Davis D yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Pose akaba ari indirimbo ifite amashusho agaragaramo umukobwa mwiza cyane ukomoka mu gihugu cya Espanye. Nkuko bisanzwe bimenyerewe, Davis D ni umuhanzi wita cyane mu gutegura amshusho y’indirimbo ye cyane dore ko nkuko bigaragara mu ndirimbo Pose, uyu musore yayitakajeho agatubutse kugirango ize isa nkuko imeze dore ko yanakoreshejemo imodoka yo ku bwoko bwa Lamborghini atavogerwa na buri wese.
Davis D yakoresheje Lamborgini mu mashusho y’indirimbo Pose

Mu kiganiro Davis D yagiranye na Inyarwanda dukesha iyi nkuru yavuze ko ko iyi ndirimbo ye nshya ‘Pose’ ariyo yakoreye abantu bishimanye, akomoza ku buryo yahuye n’umukobwa wo muri Espanye ugaragara mu mashusho, avuga ku gitaramo no ku muziki we aho yifuza ko ugera.

Yagize ati « Iyi ndirimbo ni amagambo ashimishije ajyanye n’ikirori bitewe n’umuntu muri kumwe mwishimanye, nari nkeneye umukobwa uzi kubyina usanzwe ubikora ari n’umubyinnyi ndetse azi n’uburyo abikora muri video mbona birahuye sinashakaga umukobwa mwiza ariko utazi kubyina. Nk’uko nabivuze umuziki wanjye ugomba kugera muri Africa harimo Album ya kabiri ndi gutegura hazagaragaramo n’abahanzi bo muri Africa ».

Uyu muhanzi yavuze ukuntu yahuye n’uyu mukobwa anahishura ko nawe ubwe ari indirimbo yakunze ati « Nanjye ni indirimbo nakunze iri mu ndirimbo zanshimishije cyane nakoze ubwo nasubiraga Dubai bwa kabiri duhuriyeyo mbona ajyanye n’indirimbo ngiye gukora ndamuganiriza dukora indirimbo ».

Mu mashusho y’indirimbo Pose hagaragaramo umukobwa ukomoka muri Espanye


POSE ni indirimbo isoza Album Afro igomba gukurikirana n’indi ndirimbo izajya kuri Album Davis D ari gutegura. Ni indirimbo yakozwe na Producer Element itunganywa na BOB Pro, Bagenzi Bernard akora amashusho yayo.

https://youtu.be/gUxdXY0U6Os

Report

What do you think?

147 Points
Upvote Downvote

Written by JULES

Shyiraho igitekerezo

Wari uziko umukunzi wawe wa kera (ex) mwatandukanye ushobora kwisanga yakugarukiye?menya impamvu zibitera.

Umuhanzi Platini ahishuye ibintu bitangaje yakoze kubera gufana Riderman.