Connect with us

Imyidagaduro

Davis D yavuze uko ifarasi ye ihora ihagaze

Published

on

Umuhanzi Davis D yavuze ko ifarasi ye itajya iryama aho yavuze ko ihora ihagaze. Abajijwe iyo farasi iyariyo Davis D yavuze ko iyo farasi ari isanzwe umuntu asanzwe azi. Iyo umuntu yuriraho ndetse akanayigendaho. Ibi Davis D yabitangarije mu kiganiro kirambuye yagiranye na Chita Magic Tv kuri YouTube. Muri iki kiganiro Davis D yavuzemo byinshi bijyanye n’indirimbo ye nshya yise ´ifarasi ´ ndetse anavuga ku byerekeye album ye nshya yise AFROKILLA yavuze ko izaba iriho indirimbo 25 zose kandi ikazasohoka izo ndirimbo zose zaramaze kujya hanze. Muri iki kiganiro Davis D yagiranye na Chita Magic Tv kandi yagize ibyo avuga ku bafata indirimbo ze nk’ibishegu aho yavuze ko abantu ubusanzwe badafata ibintu kimwe kuko nta kintu umuntu akora ngo gishimwe na bose. Davis D kandi yavuze ko abona abamushyigikiye ari benshi kurusha abamuca intege ibi bikaba aribyo bimutera imbaraga zo gukomeza gukora umuziki we. Muri iki kiganiro kandi Davis D yavuze byinshi ku mukobwa wamutwaye umutima.

Umuhanzi Davis D

IKIGANIRO CYOSE DAVIS D YAGIRANYE NA CHITA MAGIC TV KIRI HANO HASI:

VIDEO SOURCE: CHITA MAGIC TV

Advertisement
Comments

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Copyright © 2020 YEGOB LTD . E mail : info@yegob.com WhatsApp : +250 784 111 329

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: