Davis D yasabye abafana be kumusengera asaba imbabazi umukunzi we (video)

Hashize iminsi hacicikana inkuru zivuga ko Davis D na Kevin Kade bari bakurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure bari barafunzwe. Kuri ubu Davis D na Kevin Kade barekuwe by’agateganyo. Igihe Davis D yari asumbirijwe n’icyaha we na Kevin Kade bashinjwaga, yanditse indirimbo maze ayita Itara. Iyi ni indirimbo irimo amagambo agaruka ku gusaba abafana be kumusengera nyuma yuko agiye gufungwa ndetse anasaba imbabazi umukunzi we anavuga ko ababajwe nuko agiye gufungwa batongeye kubonana.

Davis D

Davis D abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yasobanuye indirimbo ye nshya Itara mu magambo agira ati « Iyi ndirimbo nyituye umuntu wese wansengeye wanfashije amazina yanyu ni menshi sinayarondora bintera ikiniga kubona urukundo mwanyeretse ndashimira kandi ubutabera bwakoze akazi kabwo ITARA Out Now ».

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

152 Points
Upvote Downvote

Dore ibyago bigutegereje niba ukora imibonano mpuzabitsina inshuro zirenga 5 ku munsi(Menya wirinde)

Ntibisanzwe! Umugabo bavuga ko atwite inda y’umugore we