Davido abaye umuhanzi wa mbere muri Africa ukurikirwa cyane kuri Instagram n’abantu bangana na Miliyoni 20

Davido umuhanzi ukomoka muri Nigeria akomeje kugaragaza ko bidasubirwaho ashoboye kandi akomeye aho ari kugenda aca uduhigo dutandukanye. Uyu musore amaze kuca akandi gahigo ko kuba ariwe muhanzi muri Africa ukurikiwe cyane kuri Instragram aho agejeje miliyoni 20 z’abantu.

David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido izina akoresha mu buhanzi yongeye kuca akandi gahigo ko kuba ariwe muhanzi ku mugabane wa Africa ukirikiwe n’abantu benshi ku rubuga rwa Instagram aho amaze kuzuza miliyoni 20 z’abantu bakurikira ibikorwa bye kuri uru rubuga.
Davido uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri Africa yujuje Miliyoni 20 z’abantu bamukurikira kuri Instagram bimugira umuhanzi wa mbere ufite abantu benshi bamukurikira, ibi kandi byatumye ahita aba icyamamare cya 2 gifite abantu benshi bagikurikira dore ko muri rusange ikirangirire gikurikirwa na benshi muri Africa ari Mohammed Saleh ukomoka muri Egypt umukinnyi kabuhariwe ukinira Liverpool aho afite miliyoni 42 zimukurikira.
Davido werekanye ibinezaneza by’agahigo yaciye yashimiye abafana be agira ati “Ndishimye ku kuba mbaye umuhanzi wa mbere ukurikiwe n’abantu benshi kuri Instagram, ibikorwa byanjye birarushaho kugera kure kandi ibihangano byanjye biramenywa na benshi baturuka hirya no hino ku isi bamenye ko Africa dushoboye”.

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

148 Points
Upvote Downvote

Inkuru ibabaje: Umugore n’umugabo barohamye mu mugezi uteye ubwoba barapfa ubwo bifataga selfie.

Diamond Ushinjwa Kugura ‘views ‘kubihangano bye aho kurubu indirimo ‘Waah’ yinjije asaga Miliyoni 89