in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Darwin

Amazina

Darwin ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu Cyongereza cya cyera ku izina “Deorwine’ rikaba bisonura inshuti magara.

Bimwe mu biranga ba Darwin

Darwin arangwa no kumenya kuyobora ndetse no kwigenga, yita ku bintu binini ndetse akamenya no kwita kuri buri kantu kose kabigize. Ni umuntu w’umunyembaraga n’ubushobozi kandi utajya ushimishwa no gukorera abandi.

Ukimubona aba yihagazeho ntabwo wapfa kumenya ko agira amarangamutima hafi. Yumva ko kwikorera aribyo bintu byonyine byatuma aca ukubiri n’intonganya no gutotezwa.

Kuko akunda kwirinda ibyamubabaza, iyo atutswe arababara cyane ndetse bigatinda kumuvamo kandi ntajya yibagirwa. Nubwo inyuma ubona asa n’umuntu utiyitaho ariko imigambi ye n’intumbero ntabwo binyeganyezwa.

Niyo akiri umwana aba azi gufata inshingano kandi akagirirwa icyizere no ku myanzuro afata kuko iba irimo ubwenge. Bituma mu kwiga kwe ahitamo za siyansi kuko ariho yumva ko akoresha ubwonko bwe cyane.

Kuba agera ku nsinzi mu kwiga bimuha amahirwe ko no mu buzima busanzwe ibyo akoze bikamuhira. Akunda gutemberera ahantu nyaburanga, akunda inyamaswa kuzigirira neza no kugendana nazo.

Mu rukundo aba ari umwizerwa kandi usanga azi gutsinda ibigeragezo niyo waba ushaka kumunaniza.

Umwe mu bantu bazwi kuri iri zina ni Charles Darwin, umwongereza w’umuhanga muri siyansi cyane cyane y’ibinyabuzima wabayeho kuva mu 1809 kugeza mu 1882.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Mutambuka

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Raphael