in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Daniel

Amazina

Daniel ni izina rikomoka mu giheburayo (Daniyyel) risobanura ngo “Uwiteka ni umucamanza wanjye.”

Muri Bibiliya mu isezerano rya Kera uhasanga igitabo cyitwa Daniel cyanditswe n’umuhanuzi Daniel wari umuyuda akaza kunyagwa akajyanwa kuba i Babuloni muri 607 mbere ya Yesu ubwo Yeruzalemu yari imaze gusenywa.

Bimwe mu biranga Daniel

Usanga ari umuntu uhora mu b’imbere, aba ashaka kugaragara uko niko ateye.
Yambara neza, aberwa no kumurika imideli, afata ijambo aho ageze aba yumva abantu bamwibazaho.

Akunda ibirori, ahora yishimira kuba hamwe n’abantu benshi ndetse no gutaramana nabo.

Yiga amasomo cyangwa agakora imyuga ituma ahura n’abantu benshi ngo abafashe .
Yicisha bugufi, abantu bafite ibibazo ntabwo abahumuriza gusa ahubwo abafasha no kubicyemura harimo kubaha amafaranga cyangwa ubundi bufasha.

Daniel akunda abantu, umuryango we ndetse yumva afite inshingano ku bantu bose.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Didier

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Ariane