in

Dani Alves yatangaje ko akunda cristiano Ronaldo kurusha Lionel Messi

Umukinnyi Dani Alves wakinnye igihe igihe kinini nka myugariro muri FC Barcelone yafunguye umunwa avuga byinshi kuri cristiano Ronaldo bahanganye igihe kinini ubwo we yakiniraga Real Madrid.

Dani Alves mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru kimwe mu magambo ye yagize ati; ,“nkunda cristiano Ronaldo, Ubu ntitukiri muri Barcelone na Madrid noneho mfite uburenganzira bwo kubivuga.”

Yakomeje agira ati ; “ndamwubaha kuko ni umukozi ukora kandi akagera Kucyo ashaka”. Arongera ati: “umunsi umwe ubwo hari hagiye gutangwa ballon d’or naramusuhuje ariko we ntiyasuhuza kubera uguhangana twari twarashyizwemo na Madrid ndetse na Barcelone.

Dani Alves, yanatangaje amagambo akomeye cyane avuga ko akunda cristiano Ronaldo kurusha Lionel Messi bakinanye igihe kinini muri Barcelone.

Muyandi magambo yagize ati:“ umbajije kugereranya cristiano Ronaldo na Messi nahitamo Ronaldo kubera ko ari umukozi, naho kubijyanye n’impano Messi yavukanye impano yo gukina umupira w’amaguru ndetse biramworohera gutsinda.

Kuri ubu Dani Alves asigaye akina muri mexico mu ikipe yitwa Club Univercidad Nacional mugihe Ronaldo kuri Ubu ari muri Manchester United aho yagize intangiriro mbi za shampiyona.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa w’imyaka 12 yishe se amurashe

APR FC yaba ifite ubwoba bwo guhura na Kiyovu Sport ndetse na Rayon Sports