in ,

Dady de Maximo yahawe inkwenene n’abantu batari bake ubwo yihaga gushyigikira Shaddy Boo ku mvugo yakwirakwiye henshi ya “Odeur ya Ocean”

Dady de Maximo wamenyekanye cyane hano mu Rwanda kubera imideli itandukanye yagiye amurika hirya no hino ku munsi w’ejo, abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yanditse amagambo atari make ashaka gukura mu isoni no gushyigikira ShaddyBoo uherutse kuvugira muri interview yagiranye na RoyalTv ko akunda “odeur ya ocean”.

Dady de Maximo yagize ati: UYU MWANA NI UMUNYARWANDAKAZI NI UWANYU KANDI NI UWACU NI UWANJYE NI UWAWE NUMVA MWAREKERA KUMUHA RUBANDA NO KUMUSHUMURIZA INTURO N’MBWEBWE NKUKO NAWE AHO BISOBANYE NTAWURAGUSHUMURIZA INKENDE N’ISATURA. MUBISHOBOYE MWAREKERA.

Ndicaye iminsi irashize ariko numvise natangira mvuga nti’ Ntasoni kweli nawe koko urasekana ? kuko nabonye hari abameze amenyo ari ababyeyi, abagabo n’abagore basekana njye binteye agahinda n’isesemi kuko nziko ntamenya byose, nkuko twese ku Isi ntawumenya byose nkaba numva ntagitangaza kirimo ko inzozi zayobya umuntu agatwarwa mu byiyumviro, akifuza ibituma ayoba mu mvugo, ariko wareba uko abivuga ukabona koko yishimiye kubivuga aho kumushaka ngo tumugeze aho yifuza murasekana gusa! Niba atari n’inshingano zacu ariko se iyo wumiwe urakoronga, ukikora mu kanwa ukivayo ngo urasekana? uwaguseka wowe ko ibyawe byose bidahumura wakwirwahe?

Uwampa amahirwe ngo mufate mujyane yo anabyumve nuwo muhumuro anishime anarebe hejuru nkuko yabivugaga anezerewe urabona ibi koko ari ibintu bikwiye byo gusekana.

Hari nabo nibajijeho numva binteye agahinda uraseka umuntu wowe? niko nkuzi umeze ute mu myaka ishize? ubuse uwazana uko wari kera akaguseka wahungira he?

Niko twebwe murugo Iwacu nibangahe badatunganye nkanjye nkamwe batanabasha kuba bavuga iki niki uko gikwiye? turasekana gusa kandi hari nabicariye ibiboze.

Baseka uvuze nabi kandi banuka mu kanwa abandi banuka ahakomeye ariko turasekana bikaba rwose imvugo? ariko muziko ibi bintu byatera umuntu gukora icyo atatekerezaga kubera kumuhuriraho, ubu uwaduseka uko duteye yaba mu mutwe , yaba mu maso , yaba kumubiri, yaba uko duteye yabura ibyo yirirwa aseka, umuntu ukamureba ari gusekana umuzi nukuri kw’imana acisha inzara umunwa.

Abanyarwanda koko twabaye gute, ngo odeur! izanyu zimeze gute bamwe muritwe banatambuka bagasiga impumuro? waba uhumura byo ko ntawuseka uwagenzura yabura icyo akugiraho inkuru, ubu ko dukuze n’inda zacu n’ibikanu byacu cyangwa byawe bikabyimba? uwavuga ko mfite umudigi cyangwa ibondo akabifotora akandikaho amagambo ashaka wakwirwahe? Hari abakunda guseka ariko uwaguseka bihoraho wakwirwahe? Ntabyawe bidatunganye? Rahira ? Ntabyo se koko!

Ese uwatujora yabura icyo aseka nicyo anenga? Ntasoni umuntu w’umubyeyi akajya kuri fcbk agaseka ngo za odeur? skyiiiiiiii ndarakaye mvuze nabi ariko nimwe mubinteye bamwe muri mwe bari gusekana muteye icyo niki ni ukuri mumbabarire nimwe munshotoye, nanjye munseke rwose si ubwambere ariko murakabije binateye agahinda , mumaze kwibagirwa gusa ni nayo mpamvu tutanitonze tuzumirwa ese nkubu umunsi mwasetse ufite umutima woroshye akamanuka akajya muri za ngona muzishima? cyangwa akinjira ahari intwaro akarimbura imbaga? ibi bintu birabaje gusekana kandi n’ikosa kuko nziko ntawumenya byose. Njye munyihe kuko ndakomeye narabimenyereye kandi byaransize ariko sinifuza ko undi mwamukwena nkaho abantu bose bavutse nta kivurira nta nakivugira,

Barafinda ikibazo murakibonye ariko amafoto ngaho za interviews? ariko twabaye dute ari So cyangwa maman wawe wakwifuza ko afotorwa avuga ko ka na ga ari kwe? koko mukamuha amashyi erega abafite za radio mugatumira umuntu ngo ni igikorwa mubona nawe uko areba atazi neza ko ahubwo muri gushaka uko asekwa cyangwa abasetsa. Ese tuzabona ryari ko uwo uhaye rubanda ejo yaba uwawe murugo nibwo se muzaceceka mukanumva uko bimera?

Mwabonye ijambo ubwo ese mwahereye mungo iwacu ko ibisekwa bihari daaa. Reka ndekeree ariko mureke umwana abeho ahubwo mumukosore niba nawe yarengereye mumusange mumugire inama nanga abahetse ishyano bagaseka uri mu kaga nubwo ntako arimo ariko ibi bintu byakamushyiramo ntekerezako nta butagatifu dufite bwatuma dukwena undi nta n’ubuhanga mfite nkubwo mwumva mufite bwatuma ibintu byose mubigira binini nka Ocean .

Please murekere aho ntago bigishimishije mwibaze ari nkamwe byabayeho, n’umuhanga arasinda akaba imbwa cyangwa imbwakazi bakamufotora agaseba nkatswe uwavuze ikimuri kumutima nk’inzozi yishimye akifuza.

Mumureke abeho umukunze amusure amwigishe ariko bihagarare niba koko turi imfura. Birababaje kuba nabahanura ntari umutagatifu nuko numva ikigero cyarenze uyu mwana ni ukuri mumuhe umwanya ahumeke, twese uwadushakamo za ocean na odeur ntiyazibura. Please iwacu ibi ntibihaba byo gusekana n’i Gasabo ntibyagakwiye , usibye n’ubumfura buke harimo nkwicisha umuntu ururimi, mubishoboye mwarekera undi mwana nubwo yaba yavuze ibifutamye, cyangwa ibisobanutse nk’amayobera ndumva twarekera, turabafite babihoramo ibifutamye kandi we yivugiye inzozi ze ntakibi cyaba inkuru iruse izacu twicariye tutifuza ko zijya hanze, abo dufite muziko bimenyekanye basekwa ntidukoma kandi benshi ni abana banyu, abacu, ni abavandimwe, ni abagore bacu n’abagabo banyu, twibigira ishyano n’ibara, sigaho ejo utazabyara uwo bazaseka nkuku.

TUMUGAYE NIBA AFITE INGESO ZIRUTA IZACU KUKO WENDA TUTAZIGIRA, ARIKO KUMUKWENA SIMBIBONAMO UBUPFURA.

Icyumweru kiza nizo ocean na odeur zanyu bitagishimishije namba.
Uza kuntuka yisanzure Imana Yarakinze nabonye byinshi nubundi ndibwihangane ariko ni ukuri musigeho”.

Dady de Maximo akimara gutangaza aya magambo abantu benshi batangiye kugenda bayavugaho ndetse banahererekanya ubu butumwa hirya no hino gusa abenshi bibandaga mu guha inkwenene uyu mugabo bavuga ko atagakwiye kwivanga mu bya ShaddyBoo ngo dore ko na nyirubwite atigeze atangaza amagambo angana gutya yo kwikura mu isoni.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’abantu batadukanye kuri facebook

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Meddy yeruye atangaza ku mugaragaro ibyo umukobwa akunda agomba kuba yujuje

Rihanna agiye gukora igikorwa cy’intangarugero muri Africa (inkuru irambuye)