in ,

Cristiano Ronaldo yibasiwe bikomeye na Polisi yo mu gihugu cya Espagne(Impamvu)

Cristiano Ronaldo and Police

Mu gihe umunya Portugali Cristiano Ronaldo yibereye mu biruhuko mu bwato bwo ku cyirwa cya Baléares aho ari kuruhukira anitegura gusanga ikipe ya Real Madrid mu minsi ine gusa asigaje kugirango berekeze muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika aho bazakinira imikino ya International Champions Cup,Polisi yo mu gihugu cya Espagne yasuye kuburyo butunguranye ubwato uyu musore yari ari kuruhukiramo nkuko tubikesha ikinyamakuru El Mundo Deportivo. Même en vacances, Ronaldo est traqué par le fisc !

Nkuko iki kinyamakuru gikomeza kubivuga ubwo Cristiano Ronaldo yari yiryamiye mu bwato bwe, abapolisi batatu bamuguye gitumo aho yarari kumwe n’abana be batatu na Mama ndetse n’umugore we bamubaza ibibazo bitamenyekanye ndetse banahavana amadosiye menshi gusa ntawamenye ibyari bikubiye muri ayo ma dosiye. Gusa amakuru yandi dukesha ikinyamakuru AS arahamya ko abagenzacyaha bo mu gihugu cya Espagne bari gushaka ibmenyetso byose simusiga bazifashisha mu rubanza uyu musore aregwamo kunyereza imisoro ya Leta ruzaba ku italiki ya 31 z’uku kwezi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umva ikintu cyateye amatsiko Selena Gomez kirimo gutuma iminsi imutindira ngo yizihize isabukuru ye

The Ben yavuze ku makuru ye na Meddy yo kugaruka mu Rwanda