in ,

Cristiano Ronaldo yatangaje urutonde rw’abakinnyi abona bazamusimbura mu buhangange(barebe hano)

Ronaldo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane ubwo igikorwa cyo gutora umukinnyi mwiza ku mugabane w’uburayi ndetse na Tombola y’amatsinda mu mikina ya Uefa Champions League byabaga aho rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid Cristiano Ronaldo yegukanaga iki gihembo, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru uyu musore yatangaje byinshi birimo n’abakinnyi abonamo ko bashobora kuzamusimbura mu buhangange, ubushongore ndetse n’ubukaka yagaragaje mu mupira w’amaguru mu myaka icumi ishize.Cristiano Ronaldo has picked up the UEFA Player of the Year award and named his rivals

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Daily Mail uyu musore ubwo yabajijwe ku bakinnyi abona bazamusimbura ku bigwi, ibihembo ndetse n’uduhigo yakoze uyu mugabo yagize abakinnyi atangaza abonamo ubushake ndetse n’ubushobozi bwo kuzagera kuri byinshi mu mupira w’amaguru. Muri abo bakinnyi harimo:

1.Kylian Mbappe lottin umufaransa ukinira ikipe ya Monaco kurubu wenda kwerekeza mu ikipe ya PSG nawe wigaragaje cyane ku myaka ye 18.Kylian Mbappe is one of Europe's most wanted players and looks set to be a world star

2.Ousmane Dembele rutahizamu w’ikipe ya Borussia Dortmund wenda kwerekeza mu ikipe ya Fc Barcelona nawe wagaragaje ubuhanga n’amacenga adasanzweTalented youngster Dembele looks set to join Ronaldo soon in La Liga, signing for Barcelona

3.Marcus Rashford rutahizamu w’ikipe ya Manchester United umaze kwigaragaza ko ashoboye gutaha izamu mu bihe byoseRonaldo sees Marcus Rashford progressing well at his former club Manchester United

4.Marco Asensio Willemsen rutahizamu usimbura w’ikipe ya Real Madrid ku myaka ye 21 nawe udahwema gutsinda ibitego igihe cyose ari mu kibuga.Image result for Asensio Marco

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Manchester United ibabajwe bikomeye no kubura umukinnyi ukomeye yari yizeye ku munota wa nyuma

Irebere igikorwa gikomeye Lionel Messi yaraye akoreye Cristiano mu birori byo guhemba umukinnyi mwiza w’uburayi