in ,

Cristiano Ronaldo yatangaje izina ry’umukinnyi yifuza ko ikipe ya Real Madrid igura

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Budage kitwa 11 Freunde, Cristiano Ronaldo yabajijwe umukinnyi ukinira Dortmund cyangwa se Bayern Munich yifuza ko bakinana muri Real Madrid.

Cristiano Ronaldo akaba rero yarasubije agira ati :”Barahari benshi. Ni amakipe abiri akomeye ku rwego rw’isi ndetse afite n’abakinnyi b’abahanga. Gutoramo umwe biragoye, gusa ariko bibaye ngombwa ko mfata umwe gusa natora Raphael Guerreiro dukinana mu ikipe y’igihugu ya portugal.”

Résultat de recherche d'images
Cristiano Ronaldo yohereza Guerreiro gutera Coup Franc ku mukino wa nyuma wa Euro 2016 bigaragako yemera ko ari umuhanga bikomeye

Uyu musore Guerreiro yasesekaye muri Dortmund muri mercato ishize nyuma yo kwigaragaza mu ikipe ya Lorient mu gihugu cy’ubufaransa. Guerreiro kandi akaba yarifuzwaga b’ikipe ya Fc Barcelone ariko yayiteye utwatsi ngo kuko yabonaga nta cyizere bamuha cyo kuzajya akina imikino myinshi.

Image associée

Image associée

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo Usengimana Faustin yabwiwe n’ umukinzi we, Daniella, yatumye amusezeranya ko bazibanira akaramata

Tour du Rwanda: U Rwanda ku isonga ( Dore uko byifashe kugeza aka kanya)