Connect with us

imikino

Cristiano Ronaldo yatangaje ikipe umwana we adashobora gushyigikira!

Published

on

Ubwo umwataka wa  Real Madrid, Cristiano  Ronaldo yaganiraga na Televiziyo imwe yo muri Espagne yitwa La Sexta,yeruye avuga ko umwana we atashyigikira Barcelona na gato.

Nk’uko ikinyamakuru Marca kibitangaza ngo Cristiano yabwiye La Sexta ko Umwana we rukumbi  adashobora gushyigikira Barcelona cyane ko ngo  basangiye imiterere kuko amukomokaho

Cristiano abenshi bita Cr7 yongeyeho ko umwana we ntanyina agira ,bityo ngo agomba kumubera nyina ndetse akamubera se,abajijwe kuri nyina(Ubyara Cr7) yavuze ko ari umuntu umufasha  mu buzima bwe bwa buri munsi kandi wingenzi mu kazi ke.Hari kuri uyu wagatanu ubwo yaganiraga na La Sexta,yongera kumubaza ku bijyanye n’icyemezo cya Mourinho cyo kwerekeza muri Man you maze asubiza agira ati”Ndizera ko Manchester izagaruka kucyo yahoze iri cyo,ndahamya ko Mourinho azayigeza aho yifuza”

Ni mu gihe habura amasaha make ngo ikipe ye ,Real Madrid icakirane na Atletico Madrid ku mukino wa nyuma wa Champion League

Advertisement
1 Comment
Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
titi
titi
4 years ago

Mugihe umwana we akunda messi! Contradictoire!

Advertisement

Inkuru zikunzwe

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: