in ,

Cristiano Ronaldo yaraye avuze amagambo akomeye ku ikipe ya Real Madrid

Cristiano Ronaldo yaraye yongeye kugaruka mu kibuga nyuma yo kumara amezi abiri yose adakina, kugaruka kwe akaba yabyitwayemo neza cyane aho yabashije gustinda igitego ku munota wa gatandatu gusa w’umukino ari nako yaboneye kugira icyo atangaza ku bintu bitandukanye bimaze iminsi bimuvugwaho.Ronaldo has also said if he were Madrid president he'd give himself a new 10-year contract

Nyuma y’umukino rero Cristiano akaba yaganiriye n’abanyamakuru aho yabanje kugaruka ku kibazo cya Xavi uherutse kuvugako Messi arenze Cristiano kure cyane ko ntanaho bahuriye ngo kuko Messi we ariwe mukinnyi mwiza w’ibihe byose. Aho Cristiano akaba yagize icyo abivuga agira ati : “Umuntu wese aziko kugirango abone uko agaragara mu binyamakuru agomba kuvuga. Yatsindiye ibintu byinshi mu buryo bw’ikipe gusa ku giti cye nta Ballon D’or n’imwe yigeze abasha kweguka mugihe njye mfite 3 zose. Ninjye mukinnyi ushakishwa cyaneku mbuga za internet.”

Nyuma rero Cristiano akaba yabajijwe ku bijyanye no kongera amsezerano mu ikipe ya Real Madrid maze asubiza agira ati : “Ibyo muzabibaze President (Perez)….  Iyo nzakuba ndi umuyobozi wa Real Madrid nkaba mfite umukinnyi nkanjye, namwongeza byibuze indi myaka 10 yo gukinira Real. Gusa ibintu ibungubu biri mu nzira nziza, ntakibazo na kimwe binteye na President nawe nzineza ko ntakibazo abfiteho. ”

Cristiano Ronaldo akaba yuvikanishije ko ashaka gukinira Real Madrid mpaka ahagaritse umupira w’amaguru ku myaka 41 y’amavuko.

Tubibutse ko Real Madrid yarayye itwaye umwanya wa mbere wa Championat nyuma yo gukubita Osasuna 5 kuri 2 mu gihe Barca yo yakubitiwe ku kibuga cyayo n’agakipe kavuye mu kiciro cya kabiri kitwa Alaves 2 kuri 1.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikimenyetso simusiga kigaragaza ko inda Knowless atwite imaze kuba nkuru

Amagambo Miss Jolly yabwiye nyina umubyara ,niyo buri mwana yakabwiye umubyeyi we