Connect with us

Featured

Cristiano Ronaldo yahishuye umubare w’abana yifuza kubyara abantu benshi barumirwa(reba hano)

Published

on

Advertisements

Umukinnyi w’igihangange mu ikipe ya Real Madrid, Cristiano Ronaldo yatunguye abantu ubwo yatangazaga umubare w’abana yifuza kubyara aho yatangaje ko yifuza nibura kubyara abana 7 bahwanye na nimero 7 akunda cyane mu buzima bwe ndetse yanashyize mu kirango cy’amakompanyi ye.

Nk’uko ikinyamakuru the Sun dukesha iyi nkuru, kibivuga ngo ubwo uyu mukinnyi yari mu Bushinwa mu kwamamaza ibicuruzwa bye birimo imipira yanditseho CR7 imwe mu mateleviziyo yo muri kiriya gihugu, yamubajije umubare w’abana yifuza kubyara maze atangaza ko yifuza abandi 4 biyongera kuri 3 afite ubu. Cristiano akaba yarakomeje atangaza ko umuhungu we Cristianinho w’imyaka 7 bizamushimisha nabona abandi bana 6 bamukurikira. Cr7 yagize ati:”Cristianinho is very happy. “He’s doing well and says he wants more brothers and sisters. He wants seven, the magic number, and I think that’s good.” Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati:”Cristianinho arishimye cyane ndetse ameze neza, ambwira ko yifuza abandi bashiki be na barumuna be .Arashaka barindwi bahwanye n’uriya mubare (7) ukomeye, ndetse ibyo ni byiza rwose.” Ibi Cr7 abitangaje nyuma y’uko abyaye impanga azibyaye ku mugore watewe intanga (surrogate), ndetse n’iminsi mike havugwa ko agiye kubyarana undi mwana wa kane n’umukunzi we Georgina Rodriguez .

Advertisements
Advertisements
Continue Reading
Advertisement [speaker]
Comments

Copyright © 2020 YEGOB

Advertisements
%d bloggers like this: