in

Cristiano Ronaldo yahishuye ikintu gikomeye arambiwe kubona muri ruhago .

Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus yatangaje ko arambiwe kujya mu kibuga ntabafana barimo ndetse ahamya ko akunda iyo abafana bamukomera amashyi mu gihe akoze ku mupira.

Kubera icyorezo cya coronavirus gikomeje,hakomeje kugenda hafatwa ingamba zitandukanye harimo no kuba nta bafana bemerewe kujya ku kibuga ibintu Cristiano abona ko birarambiranye cyane.Nkuko Goal ibivuga ngo uyu munyabigwi ukomoka muri Portugal yatangaje ko akunda cyane gukomerwa amashyi nabafana ari mu kibuga.

Yagize ati: “Kuri njye ngomba kuba inyangamugayo, gukina kuri stade irimo ubusa birarambiranye. Twebwe abakinnyi, twubaha protocole yose kandi ubuzima nicyo kintu cy’ingenzi muri byose, byanze bikunze, ariko simbikunda. , mvugishije ukuri, “Ndabikora mbere ya byose kuko nkunda umupira w’amaguru. Ishyaka ryanjye ni umupira w’amaguru. Nkinira umuryango wanjye, abana banjye, inshuti zanjye, abafana. Ariko simbikunda, mvugishije ukuri. Biratangaje cyane. “Nkunda iyo abantu bambwira ngo “booo” iyo nkoze ku mupira bagakoma amashyi ndabikunda. Ndizera ko mu 2021 bashobora guhindura amategeko kandi dushobora kubona ibibuga byuzuye abantu.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

WhatsApp yatangaje telefoni itazongera gukoramo guhera tariki ya 1 Mutarama 2021.

Umunyarwenya Eric Omondi yatanze itangazo ko ashaka umukunzi nibyo agomba kuba yujuje.