in ,

Cristiano Ronaldo yabwiye ubuyobozi bwa Real Madrid umukinnyi yifuza ko azasimbura Gareth Bale

Cristiano Ronaldo umaze kugaragaza ko afite byinshi avuze mu ikipe ya Real madrid, nyuma yo kugenda asabira abakinnyi bamwe basigaye bagaragaza intege nke nka Karim Benzema, kurubu uyu musore akaba yanasabiye umunya Pays De Gale Gareth Bale umusimbura, nyuma yo kutihanganira imvune ze zitajya zishira. Cristiano Ronaldo tête basse

Nkuko ikinyamakuru Don Balon kibitangaza, uyu musore akaba yaregeye umuyobozi wa Real Madrid Florentino Perez amusaba ko yasimbuza Gareth Bale ukomeje kwibasirwa n’imvune za burigihe akazana umunya Portugali w’imyaka 20 Gonçalo Guedes ukinira ikipe ya Valence. Cristiano kandi akaba yasabye Real Madrid ko yagura uyu mwana ufite impano idasanzwe mu gihe n’ikipe ya PSG yamushakaga ndetse yo inifuza guhita imugura mu kwambere ubundi akazajya akina nk’intizanyo ya PSG mu yandi makipe yose. Ibi byose Cristiano akaba asigaye abikora nyuma yo kwinubira umusaruro muke abasore nka Gareth bale ndetse na Karim Benzema basigaye batanga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Undi munyarwandakazi ukunzwe cyane yifotoje yerekana hagati y’amaguru he bigora amaso y’umufotozi

Safi Madiba yateye umugongo Urban Boyz yerekeza muri Uganda gukorana amashusho y’indirimbo ye na Meddy