in ,

Cristiano Ronaldo ntishimiye nabusa ibyo abafana ba Real Madrid baraye bamukoreye mu mukino wa Champions League (video)

Ku Munsi w’ejo ikipe ya Real Madrid yari yakiriye Dortmund mu mukino wanyuma w’amatsinda wa Champions League. Muri uwo mukino Real Madrid ikaba yarasabwaga gutsinda kugirango ibe yabasha gufata umwanya wa mbere w’iryo tsinda gusa ariko siko byaje kugenda kuko umukino waje kurangira ikipe zombi zinganya 2 kuri 2.

Real Madrid CF v Borussia Dortmund - UEFA Champions League

Muri uwo mukino Cristiano Ronaldo akaba atishimiye uburyo abafana ba Real Madrid bitwaye muri uwo mukino ubwo batinyutse gukomera (kuvugiriza induru ) abakinnyi ba Real Madrid, bikaba byageze aho akabasaba no gutuza kuko bimunyuze nabusa ndetse byanabaye ngombwa ko mugenzi we James Rodriguez aza agasaba Cristiano Ronaldo kutita ku bafana.

Real Madrid CF v Borussia Dortmund - UEFA Champions League

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umva uko muri 2017 King James wavuzweho gukundana na Princess Priscillah ashobora gutangaza ibitandukanye

Roho yanjye by The Ben