in ,

Cristiano Ronaldo ateye ubwoba Real Madrid ko yamubura iramutse itamuhaye iki kintu ari kuyisaba

Cristiano Ronaldo ugeze ku myaka 32 amaze igihe avuga ko azarangiza ruhago ye mw’ikipe ya Real Madrid aho abivuga neza ko azava muri iyi kipe ku myaka 41.Nyamara amakuru ava muri iki gihugu cya Espanye avuga neza ko yaba ashaka kwongera andi masezerano yiteguye no gutera ubwoba iyi kipe ngo ayabone.

Ni mu gihe kandi muri iyi minsi amakipe nka Monaco,Paris St Germain ndetse na Manchester United ziri gushyiraho Miliyoni 180 na 200 z’amaeuro ngo zibikeho uyu musore,CR7 akaba yakoresha iri turufu ngo yongererwe andi masezerano amuha undi mushahara aho uwo ari gufata umugira nta kabuza umukinnyi wa mbere uhembwa menshi ariko Leo Messi niyongera ayo Barca ari kumuha azanyura kuri Ronaldo.

Cristiano Ronaldo wibereye mu biruhuko

Florention Perez prezida wa Real Madrid na Jorges Mendes uri agent wa Ronaldo bari gupanga guhura ngo bumvikane kuri aya masezerano.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Fc Barcelona yongeye kubabaza bikomeye ikipe ya PSG iyitwara umukinnyi ukomeye

Umunyamidelikazi Demi Rose yahungabanyije imbaga kubera amafoto ye (yarebe hano)