in ,

Cristiano Ronaldo atangaje rutahizamu ukomeye atifuza muri Real Madrid benshi barumirwa.

Mu gihe ikipe ya Real Madrid irajwe ishinga no gushakisha abakinnyi bakomeye mu rwego rwo kugira ngo igere ku nzozi zayo zo gutwara igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya 3 zikurikiranye nk’uko babyiyemeje bakimara gutwara iya kabiri , kuri ubu biravugwa ko Cristiano Ronaldo yasabye umuyobozi mukuru w’iyi kipe, Florentino Perez ko batasinyisha rutahizamu w’umufaransa Kylian Mbappe.

Kylian Mbappe ukenewe cyane muri Real Madrid.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Daily Express Sports, ngo mu kiganiro Cristiano Ronaldo yagiranye na Perez yamusabye ko batasinyisha uyu musore w’agatangaza ufite imyaka 18 y’amavuko gusa.Ni nyuma y’uko ikipe ya Real Madrid yari ihanze ijisho kuri uyu mukinnyi nyuma yo kubura Alvaro Morata na James Rodriguez. Amakuru aturuka mu kinyamakuru Diario Gol cyo muri Espanye akaba avuga ko Cristiano afitiye ubwoba Mbappe cyane kuko ashobora kuzamubuza kongera gutwara Ballon d’Or ndetse ngo aramutse ageze muri iyi kipe ashobora kwigarurira umutima wa Zinedine Zidane bigatuma Cr7 asa nk’uwibagiranye kuri we.

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Isomere bimwe mu byakomerekeje Michele Obama ubwo yari akiri “first lady”

Inkuru Ishyushye-Umunsi Neymar agomba gusinyira ikipe ya Paris Saint Germain wamenyekanye