in ,

Crisitiano Ronaldo yicishije bugufi yisabira umukinnyi kuzaza muri Real Madrid

Nyuma yo kumara imyaka Real Madrid itagura umukinnyi w’amafaranga menshi,ubu iri gushaka kuzana umukinnyi w’urwego rwayo aho kuri urwo rutonde uhasanga abakinnyi nka David De Gea, Sergio Aguero, Antoine Griezmann, Pierre Aubameyang n’abandi benshi cyane.

Cristiano Ronaldo akaba nyuma yo kuba ari rutahizamu Real Madrid igenderaho,ubu ari gushaka uko yakurura abakinnyi kuza gukina i Madrid. CR7 nyuma y’umukino bakinnye na Bayern Munich muri 1/4 cya Champions League akayitsindamo ibitego 5 muri 6 bayitsinze,yaba yaregereye rutahizamu Robert Lewandowski.

le
Lewandowski

Sergio Ramos na Cristiano Ronaldo begereye Robert Lewandoski umukino wo kwishyura wabereye i Bernabeu urangira nkuko ikinyamakuru AS kibitangaza.Ni nyuma y’aho Florentino Perez perezida wa Real Madrid amaze imyaka amwirukaho ariko ubu bwo akaba yizeye kumubona nyuma y’aho Bayern Munich imaze igihe nta cyo yerekana ku mugabane w’i Burayi uretse gutwara igikombe cya Shampiyona.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo gukomeza mu mikino ya Europa League, ikipe ya Manchester United ihuye n’ibibazo bitoroshye na gato

Nyuma yo kumujugunya Romelu Lukaku yemeye kugaruka muri Chelsea ariko akayisaba gukora ikintu kimwe gusa