Couples z’impanga zikoze ibidasanzwe| Babyinnye ikinimba ivumbi riratumuka| Urukundo ni rwogere

Couple ya Ahishakiye Elias uzwi ku kabyiniro ka Mbuyu Twite akaba afite umugore witwa Nyirangendahimana Clémentine ndetse na Couple ya Niyigaba Valens uzwi ku kabyiniriro ka Kabange Twite akaba afite umugore witwa Mukanzacahinyeretse Dative bakoreye agashya umunyamakuru wa ISIMBI TV nyuma yo kumwereka urukundo rutajegajega bafitanye banamwereka ukuntu bihebeye ikipe ya Gicumbi FC ndetse banamwereka uko bajya bajya kuyifana ndetse n’ibyo bakora igihe itsinze igitego. Ni nu kiganiro izi Couples ebyiri zagiranye na ISIMBI TV aho zabanje kuvuga ubuzima busanzwe zibanyeho ndetse na bimwe mu bibaranga ku buzima bwabo busanzwe.

Niyigaba yavuze ko kuva we na Ashishakiye bakiri bato umubyeyi wabo yabatoje kwambara imyenda isa akaba ariyo mpamvu bahora bambaye ibisa dore ko no mu kiganiro bakoze bari bambaye ibisa ndetse n’abagore babo bari bambaye ibisa. Niyigaba yakomeje avuga ko we na murumuna we Ahishakiye bakoreye ubukwe umunsi umwe ndetse ko banashatse abagore batuye mu kagari kamwe nubwo batava inda imwe.

Ahishakiye yavuze ko we n’umugore we babanye neza cyane ndetse yanavuze ko banafatanya imirimo yo mu rugo aho yavuze ko hari igihe ubuzima bw’umugore we buba butameze neza bikaba ngombwa ko ariwe ujya mu gikoni, ibintu yavuze ko atajya abyinubira ndetse ko anabikora yishimye.

Abagore b’aba bagabo bombi nabo mu kanyamuneza kenshi bagaragaje ko babanye neza n’abagabo babo ibintu byanashimishije abakurikirana ISIMBI TV nkuko bagiye babitangaza babinyujije ahandikirwa ibitekerezo (comment section).

Couples z’impanga (iya Niyigaba iri ibumoso naho iya Ahishakiye iri iburyo)

Niyigaba na Ahishakiye bamenyerewe cyane ku mbyino zidasanzwe zirimo n’ikinimba babyiniye umunyamakuru wa ISIMBI TV aho bahereye ku ndirimbo zo mu kiliziya bakaza gusoreza ku zindi ndirimbo nazo zo mu njyana y’ikinimba.

Nyuma yo kubyina, Niyigaba na Ahishakiye berekanye ko ari abafana bakomeye b’ikipe ya Gicumbi FC aho bari baje mu kiganiro banambaye imyenda y’iyi kipe ari nayo akenshi bajyana gufana iyi kipe mu gihe yakinnye. Banaboneyeho umwanya wo kwerekana uko bishimira ibitego by’ikipe ya Gicumbi FC.

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Umugabo yashatse gutungura umugore we akoresha ubugome ndengakamere.

Ikiganiro giteye umujinya umukobwa yagiranye n’umugabo wa mukuru nyuma yo kumuca inyuma.