in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Clement

Amazina

Clement ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu Kilatini risobanura ubugwaneza. Iyo ari umukobwa bamwita Clementine.

Bimwe mu biranga ba Clement

Ni umuntu uzi icyo ashaka, uhorana icyizere ku rwego rwo hejuru (self condifence) kandi iyo ushatse ku mubangamira murabipfa.

Ni umuntu uzi kwirata ibyo yagezeho, uzi gutegeka kandi ntaca hirya no hino iyo hari icyo agushakaho arakikubwira.

Agira ubuntu , akunda gufasha abandi ariko inenge ye ihambaye ni uburyo agira umujinya.

Aba ashaka gukundwa , gushimirwa no kwitabwaho, kandi ntajya yibagirwa ubuzima bwose yanyuzemo.

Nubwo aba ari umunyembaraga kandi agira umwete, Clement akenera ubufasha bw’abandi kugira ngo agire aho yagera.

Ahorana udushya kandi aba yiyumva nk’umuntu wahindura Isi akayigira nziza.

Akunda ibintu by’ubusizi, ubugeni , imyidagaduro , bituma yumva yishimiye ubuzima.

Akunda ubuyobozi aho ntawe umuvuguruza cyangwa ngo amutegeke ibyo adashaka ahubwo akaba ariwe uyobora abandi.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Claire

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Claudette