Connect with us

Imyidagaduro

Clarisse Karasira n’umugabo we bahuriye mu ndirimbo y’urukundo (video)

Published

on

Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamamaye cyane hano mu Rwanda kubera indirimbo zitandukanye ziri mu njyana yiganjemo iya gakondo yakoze zigakundwa na benshi, yashyize hanze indirimbo ye yahuriyemo n’umugabo we, Sylvain Dejoie Ifashabayo. Iyi ni indirimbo bise « Ndagukunda » akaba ari indirimbo yakorewe amashusho ku munsi w’ubukwe bwabo.

Amagambo Clarisse Karasira aririmba muri iyi ndirimbo agaruka ku gushimira umugabo we, Sylvain Dejoie, uko yamubaniye kuva bamenyana ndetse no kugeza ubwo babaye umwe bagasezerana kubana nk’umugabo n’umugore.

Dejoie nawe mu nyikirizo y’iyi ndirimbo afatanya na Clarisse Karasira kuririmba amagambo agaruka ku gushimira Imana yabahuje ndetse no gushimangira urwo bakundana.

Clarisse Karasira na Sylvain Dejoie basezeranye imbere y’Imana Ku wa Gatandatu, tariki ya 01 Gicurasi 2021. Ni mu muhango wabereye kuri Christian Life Assembly [CLA], urusengero ruherereye i Nyarutarama, mu Mujyi wa Kigali.

Clarisse Karasira n’umugabo we, Sylvain Dejoie Ifashabayo

Clarisse na Dejoie kuri ubu babana nk’umugabo n’umugore

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar