in

Christopher Galtier yasubije abibaza niba PSG izemera kwitera icyuma igakorera Messi akarasisi k’icyubahiro ko kumwakira

Christopher Galtier umufaransa utoza ikipe ya Paris Saint Germaine ikina championa y’ikiciro cya mbere mu Bufaransa yasubije abibaza niba PSG izitera icyuma agakorera akarasisi k’icyubahiro ko kwakira Messi.
Impaka zikomeje kuba zose mu itangazamakuru ryo mu Bufaransa bibaza niba ikipe ya Paris Saint Germaine izemere gukorera akarasisi k’icyubahiro ko kwakira Messi kuri Sitade Paric de Prince.

Messi uherutse kugaruka mu myitozo ya Paris Saint Germaine ñyuma y’igikombe cy’isi

Ibi bije bitewe nuko Argentina yatwaye igikombe cy’isi itsinze Ubufaransa bwa Mbappé ku mukino wa ñyuma , abafaransa bakibaza uburyo bazakomera amashyi umuntu wabatsinze. Ikindi kiri ihurizo ni uburyo abakinnyi ba Paris Saint Germaine barimo na Mbappé bazakomera amashyi Lionel Messi.
Christopher Galtier utoza Paris Saint Germaine yabajijwe n’itangazamakuru niba ubwo PSG izaba yakiriye ikipe ya Angers ku itariki 11 iyi kipe izafata umwanya wo gushimira no guha icyubahiro Messi. Galtier mu magambo ye ati ” Tuzabirebaho kuri uwo mukino ariko nta kifuzo cyangwa ubushake Leo yagaragaje ko twakwishimira igikombe yatwaye.”
” Turi abanyamahirwe cyane kugira Lionel Messi muri PSG. Ndizera ko azishimirwa n’abafana bacu”.
Paris Saint Germaine irakina umukino na LB Chateauroux kuri uyu wa gatanu mu mukino w’igikombe cy’igihugu.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto; Hoteli ya Ferwafa yari yarajemo rwaserera yamaze gusa neza ndetse igiye no gutahwa

Arsenal yagaruye umukinnyi uteye ubwoba uje gufasha bagenzi be kugaraguza agati amakipe yo mu bwongereza