in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Christine

Amazina

Christine, Christiene, Cristina, Khristina, Khristine, Kristina, Kristene, Cristie, Cristy, Khristi, Khristie, Khristy, Krissy, Kristi, Kristie, Kristy yose ni amazina asobanura kimwe, ‘umuntu wahisemo gukurikira Yesu/Yezu’.

Christine ni izina rifite inkomoko mu Kigereki ku ijambo “ Messiah” .

Bimwe mu biranga Christine

Christine akunda guhora yarimbye, arakundwa cyane, abantu bakururwa n’urukundo rwe n’ubwiza bw’imisatsi ye.

Asa n’umuntu utuje inyuma ariko arasabana ku buryo abahungu badakunda kuvuga bamukunda kuko abashotora akabaganiriza.

Christine akunda gukora imirimo y’ubutabera, itangazamakuru, kumurika imideli , ubuganga n’indi bitewe ahanini n’uko yishimira guhura n’abantu benshi.

Iyo hagize ikitagenda, wenda nko mu muryango hakabura umutekano cyangwa akumva adakunzwe, Christine ahita yigendera.

Akazi kose akoze , agakora neza, ni umuntu ukunda gukora utajya wicara hasi kandi wibanda ku mirimo y’amaboko.

Christine ni umuntu ucika intege vuba kandi utihangana mu bibazo. Ku bijyanye no guhitamo umukunzi bimubera ihurizo rikomeye, amara igihe abyibaza, ntaba yifuza umuntu uzamubabaza.

Christine arafuha mu rukundo kuko aba atifuza umuntu wamubuza amahoro, ni umuntu udahisha amarangamutima ye ariko wicisha bugufi.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Caroline

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Charles