Imyidagaduro
Chris Hat waririmbye « niko yaje » yerekanye inzu y’akataraboneka asigaye abamo anavuga uko Shaddyboo yatangariye ubuhanga bwe (VIDEO)

Chris Hat wamamaye cyane hano mu Rwanda kubera indirimbo « Niko yaje » yakunzwe n’abantu benshi cyane hano mu Rwanda yavuze uko ibyamamare bitandukanye birimo Shaddyboo batangariye impano ye ndetse anavuga ku kuntu yatunguwe nuko Muyoboke yamubereye umujyanama. Ni mu kiganiro kirambuye Chris Hat yagiranye na CHITA MAGIC TV aho yarari mu rugo iwe aho asigaye aba mu nzu y’akataraboneka, Chris yavuze ko iyi nzu yatangiye kuyibamo nyuma yuko amaze kubona umujyanama we ariwe Muyoboke Alex. Chris Hat yakomeje avuga imvo n’imvano ry’izina Hat ryongerewe ku izina rye asanzwe yitwa ariryo Chris. Chris Hat yavuze ko izina Hat yaryiswe na Manager we ariwe Muyoboke Alex kubera ko bakijya muri studio bwa mbere, Muyoboke yamubajije amazina ye akavuga ko yitwa Hategekimana Chris hanyuma mu busanzwe akaba akunda kwambara ingofero kandi ingofero yitwa Hat mu cyongereza. Uko niko izina Hat ryongewe ku izina rye Chris ubu akaba akoresha izina Chris Hat mu buhanzi bwe. Muri iki kiganiro cyarimo ndetse na Manager we ariwe Muyoboke Alex, Muyoboke yavuze ukuntu we na bagenzi be bakoze ibirori ku munsi ubanziriza uwo Chris Hat yeretswe itangazamakuru bwa mbere, kugirango we n’inshuti ze za hafi zirimo David Bayingana, Shaddyboo n’abandi maze bose baremera batangarira impano n’ubuhanga bwa Chris Hat.

Chris Hat

Muyoboke Alex, manager wa Chris Hat
Chris Hat yavuze ukuntu The Ben yamusangije ukuntu yahuye na Muyoboke Alex bwa mbere aho yamubwiye ko Muyoboke yamukuye mu kiliziya avuga ko batari baziranye. Ibi The Ben yabibwiye Chris Hat nyuma yuko Chris Hat nawe yari amaze kumusangiza uko yahuye na Muyoboke Alex dore ko Chris Hat atiyumvishaga ko Muyoboke yazamubera umujyanama dore ko we yabifataga nk’ibintj bihambaye cyane. Chris Hat kandi umaze iminsi mike ashyize hanze indirimbo ye nshya yise « Burundu » yishimiye ukuntu ikomeje kwakirwa hirya no hino ku bitangazamakuru bitandukanye ndetse we abibona nk’intangiriro nziza nk’umuhanzi mushya ufite indirimbo ebyiri gusa amaze gushyira hanze. Muyoboke Alex, manager wa Chris Hat, yasoje ikiganiro avuga ko imbaraga zose atakoresheje ku bahanzi yagiye abera umujyanama mu myaka yashize yiteguye kuzikoresha kuri Chris Hat.
-
Imyidagaduro21 hours ago
Bahavu Jannet wamenyekanye nka Diane muri city maid yakoze ubukwe (amafoto)
-
Imyidagaduro12 hours ago
Hamenyekanye impamvu Kimenyi Yves yafashe icyemezo cyo kwambika impeta Miss Uwase Muyango igitaraganya
-
Imyidagaduro19 hours ago
Kimenyi Yves yateye ivi asaba Miss Uwase Muyango ko yazamubera umugore (amafoto)
-
inyigisho21 hours ago
Dore ibintu bibabaza abagore bikabatera kwibaza ukuntu babaye amasugi kandi bafite abagabo.
-
Izindi nkuru2 days ago
Umusore n’umukobwa bemeye kwihambira iminyururu amezi 3 ngo basuzume urukundo rwabo.
-
Inkuru rusange8 hours ago
Ibyo wamenya kuri uyu mwana utangaje wapimaga ibiro 200 afite imyaka 10 y’amavuko gusa.
-
inyigisho9 hours ago
Bimwe mu bintu ukwiye kwirinda gukora niba udashaka kuzana umwuka mubi mu rugo rwanyu.
-
Izindi nkuru3 hours ago
Umukobwa ukiri muto yapfuye ubwo bamutunguraga bamwifuriza isabukuru y’amavuko.