in ,

Chris Brown yahishuye impamvu yatumye akubita Rihanna akenda ku mwica

Chris Brown na Rihanna bagikundana bari imwe muri couple zabicaga bigacika muri showbiz mpuzamahanga mu myaka yaza 2007-2009, gusa urukundo rwabo rwaje kurangira nabi cyane ubwo Chris Brown yakubise Rihanna yihanukiriye akamuhindura intere kugeza ubwo ajyanwa kwa muganga kwivuza ibikomere.

Nubwo bwose yaba Chris yaba Rihanna bombi bari baramaze kwamamra bikomeye muri icyo gihe, ntago ukuri kw’icyatumye Chris Brown amukubita bene ako kageni kwari kwarigeze kumenyekana kugeza na nubu.

Chris Brown rero abinyujije muri film ivuga ku buzima bwe yitegura gushyira ahagaragara akaba yarasobanuye icyatumye akubita Rihanna kandi yaramukundaga birenze urugero.

Nkuko byatangajwe na Dhavi Shira warebye iyo Film ya Chris Brown muri VIP ngo Chris Brown yakubise Rihanna amuhora ishyari yamugiriraga kandi nyamara we ntakintu na gito yamuhishaga. Dore uko byagenze.

Ubundi ngo Chris Brown yarimo yitegura gusaba Rihanna kumubera umugore nuko bituma afata icyemezo cyo kumubwira amabanga ye yose aribwo yamubwiye ko hari umukobwa bakorana bigeze kugirana ibihe byiza (bagiye banaryamana) ariko amubwira ko byarangiye ntacyo akimubwiye ahubwo ariwe gusa yikundira. Ibyo rero bikaba bitaranyuze nabusa Rihanna kuko aribwo yatangiye kujya akekakeka Chris Brown.

Ibintu byaje kuba bibi ubwo Rihanna yaje guhura nuwo mukobwa Chris Brown yari yaramubwiye.

Mu mwaka wa 2009 ubwo Rihanna na Chris Brown bari bitabiriye ibirori byiswe Clive Davis Grammy party, uwo mukobwa yaje abasanga aho bari bicaye asuhuza Chris Brown, gusa ariko Chris Brown ngo akaba atari aziko uwo mukobwa yahaje ariko Rihanna we yabifashe nkaho yari abizi niko gutangira kurira, Chris nawe agerageza kumuhoza uko ashoboye kugeza batashye.

Mu gutaha rero ubwo bari mu mudoka ya Chris Brown, Rihanna yakomeje kumubaza ku by’uwo mukobwa maze Chris niko kumuha telephone ye ngo asome ubutumwa bwose agenda yandikirana n’abantu mu rwego rwo kumwereka ko nta gahunda yari afitanye n’uwo mukobwa.

Rihanna rero ngo nibwo yaje kugwa kuri message idafunguye yari yoherejwe na wa mukobwa yo aho yabwiraga Chris Brown ko ari bwitabire icyo kirori bahuriyemo. Ubwo rero Rihanna yatangiye gutanganya Chris Brown maze Chris ahita arakara cyane aramuhondagura maze amuta mu aho bahamuvana bamujyana kumuvuza.

 

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iby’urukundo rwa Kylie Jenner na Scott Travid bikomeje guteza urujijo

Akumiro: umunyarwandakazi arashinjwa kwiba Diamond, umugabo wa Zari