in

Cécile Kayirebwa yahishuye impamvu yatumye adataha ubukwe bw’umukobwa we, Clarisse Karasira

Umuhanzikazi Cécile Kayirebwa wamamaye cyane hano mu Rwanda ndetse no hanze y’U Rwanda kubera indirimbo zitandukanye yahimbye zigakundwa n’abatari bake, yavuze impamvu atigeze ataha ubukwe bwa Clarisse Karasira. Ni mu kiganiro Kayirebwa yagiranye na MAX TV.

Nkuko Cécile Kayirebwa yabitangaje muri iki kiganiro yavuze ko impamvu atigeze ataha ubukwe bwa Clarisse Karasira na Sylvain Dejoie ari uko yari afite ubwoba bw’uko yafatwa yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse anavuga ko kubera umubare muke w’abantu bemerewe kwitabira ubukwe atari kubujyamo.

Nubwo atabutashye ariko Kayirebwa yavuze ko Clarisse Karasira yaje kumwereka umugabo we mu rugo abifuriza amahoro n’amahirwe ndetse anabaha umugisha wa Kibyeyi.

Clarisse Karasira n’umugabo we, Sylvain Dejoie, bakoze ubukwe ku ya 01 Gicurasi 2021

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Written by JULES

Shyiraho igitekerezo

Amashimwe ya Gracious Gra3ce washyize ahagaragara amashusho ye ya mbere y’indirimbo ihimbaza Imana

Ubuzima bw’umuhanzi Big Boss buri mazi abira,aratabaza(amashusho)