Cecile Kayirebwa mu bitwenge byinshi avuze kuri Miss Rwanda| Kuri Miss Ikinyafu| Harahiye

Umuhanzikazi Cecile Kayirebwa wamamaye cyane hano mu Rwanda ndetse no hanze y’U Rwanda kubera indirimbo zitandukanye yahimbye zigakundwa n’abantu batari bake, yavuze kuri Miss Kayirebwa Marie Paul wamamaye nka Miss Ikinyafu kubera kugaragara mu mashusho y’indirimbo “Ikinyafu” ya Bruce Melodie ndetse anavuga ku bijyanye n’irushanwa rya Miss Rwanda. Ibi Kayirebwa yabitangaje mu kiganiro yagiranye na MAX TV.

Mu gutangira ikiganiro, Cecile Kayirebwa yavuze ko iyo irushanwa rya Miss Rwanda ribaye arikurikirana gusa avuga ko iyo bibaye areba umukobwa mwiza akamuhitamo gusa akaza kubabazwa nuko uwo yahisemo atariwe utowe. Yavuze ko muri Miss Rwanda iheruka atibuka uwo yari ashyigikiye.

Cecile Kayirebwa yabwiwe ko muri Miss Rwanda iheruka hari harimo umukobwa bitiranwa ku izina rya Kayirebwa maze aratungurwa cyane avuga ko atigeze abimenya gusa iyo abimenya yari kuba yaramutoye. Yagize ati “Yampayinka Data, yebabawe, iyo babimbwira kare mba naramutoye”.

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Bamenya na Kecapu batunguye wa munyamakuru Mbata wagize ibyago| Akanyamuneza karamurenze| Mbega byiza!

Umu slay Queen yateye abantu ubwoba nyuma yo kugaragaza umukunzi we arimo kogana n’ikiyoka kinini.