in

Cameroon yihagazeho imbere ya Brazil isezererwa gitwari mu gikombe cy’isi

Wari umukino w'ishyaka

Cameroon itsinze Brazil igitego kimwe ku busa mu mukino wanyuma wo mu itsinda G.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Cameroon:
Cameroon XI: Epassy; Fai, Tolo, Wooh, Ebosse; Ngamaleu, Anguisa, Kunde; Aboubakar, Choupo-Moting, Mbeumo.


Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa tatu z’ijoro ubera kuri Lusail Stadium.
Wari umukino w’ishyaka

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Brazil:
Brazil XI: Ederson; Dani Alves, Militao, Bremer, Alex Telles; Fabinho, Fred, Rodrygo; Antony, Gabriel Jesús, Martinelli.
Umukino watangiye Brazil ariyo yataka cyane kuko byibuze ku munota wa 1 Antony yahinduye umupira ashaka Gabriel Jesus.
Ku munota wa 06 Nouhou Tolo yahawe ikarita y’umuhondo azira gukandagira Antony.
Ku munota wa 14 Gabriel Martinelli yahushije igitego ubwo Fred yamuzamiriraga umupira agakozaho umutwe ariko Epassy agataba akawushyira muri koroneli.

Cameroon nayo ntiyariyicay kuko ku munota wa 20 Choupo-Moting yazamukanye umupira acenga ariko awuteye Ederson umuzamu wa Brazil awukuramo.
Ku munota wa 24 Brazil yabonye koroneli ziza zibaye eshanu ibonye mu mukino ariko bayitera nabi.
Ku munota wa 30 Brazil yabonye kufura Rodrygo ayiteye ayitera mu rukuta.
Brazil yashakaga igitego hasi kubura hejuru yabonye Indi kufura ku munota wa 34 ariko Dani Alves ayitera hejuru y’izamu.
Ku munota wa 41 Brazil yarimaze gutera amashoti 8 ajyay izamu mu gihe Cameroon yo ntashoti na rimwe yari yakagerageza.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye bongeraho iminota 4 y’inyongera.
Igice cya mbere cyarangiye impande zombi zinganya ubusa ku busa.
Igice cya kabiri cyatangiye ubona Cameroon ifite intego yo gushaka igitego cya mbere kuko ku munota wa 47 yabonye koroneli bayitera nabi.
Ku munota wa 50 Vincent Aboub Akar yatereye ishoti mu rubuga rw’amahina ku mupira yarahawe na Mbeumo ariko awuteye uca hanze y’izamu.
Umutoza wa Brazil yaje gukora impinduka akuramo Alex Telles,Fred na Rodrygo ashyiramo Bruno Guemaraes,Everton na Marqinhosi.
Ku munota wa 57 Antony yateye koroneli Martinelli asobyamo ariko Epassy umuzamu wa Cameroon awukuramo.

Cameroon yaje guhusha igitego ku munota wa 77 Anguissa ubwo yateraga ishoti riremereye ariko Ederson umuzamu wa Brazil akawufata bitamugoye.
Cameroon yongeye guhusha igitego ubwo Vincent Aboub Akar yateraga umupira ukitambikwa na Dani Alves.
Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye umusifuzi yongeraho iminota icyenda nk’inyongera.

Cameroon yaje gushaka igitego ku munota wa 92 Vincent Aboub Akar atsinda igitego akoresheje umutwe.
Umukino warangiye Cameroon itsinze igitego kimwe ku busa bwa Brazil ariko mu itsinda G hazamuka Brazil na Switzerland muri 1/8.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kwizigira Jean Claude yavumiye ku gahera umukwikwi bita Bajyanama kubera ibyo yamukoreye muri secondary inzara imuzahaza

Igitaramo cyo kwizihiza ubuzima Dj Miller yabayeho akiri ku isi cyimuriwe itariki kizaberaho bitunguranye