in

Caf yagiriye ikizere abasifuzi mpuzamahanga 2 b’abanyarwanda bazasifura imikino ya nyuma ya CHAN

Abasifuzi mpuzamahanga b’abanyarwanda bakomeje kigirirwa ikizere n’ishyirahamwe ry’umipira w’amaguru ku isi ndetse no muri Africa, bagahabwa gusifura imikino itandukanye ku migabane itandukanye.

Ni nyuma y’aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe mu gikombe k’isi kizabera muri Qatar mu kwezi gutaha tariki ya 20 Ugushyingo, umusifuzikazi mpuzamahanga Mukansanga Salem azaba ahagarariye u Rwanda muri Qatar ari gusifura imikino imwe n’imwe izakinwa muri icyo gikombe.

Si ibyo gusa kuko kuri uyu wa kane tariki ya 20 Ukwakira ishyirahamwe ry’umipira w’amaguru muri Africa ryatangaje ko umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Uwikunda Samuel ndetse n’umusifuzi wo ku ruhande, Mutuyimana Dieudonne “Dodos” bamaze kwemezwa nk’abazasifura imikino ya nyuma ya CHAN 2023 izabera muri Algeria.

Rwanda narwo ruri gushaka itike izajya muri icyo gikombe dore ko rufite kuzakina imikino yo kwishyura, umukino ruzakurikizaho, ni uwo ruzakina na Senegal ya Sadio Mane dore ko umukino ubanza Senegal yatsinze bigoranye kuri penalite igitego 1 kubusa bw’u Rwanda, penalite yabonetse ku munota wa nyuma.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bose ni beza cyane: Miss Kundwa Doriane yerekanye Mama we anamutura indirimbo

Umunyarwenya Clapton Kibonke yatunguye benshi nyuma yo kwerekana inzu y’umusore ukina filime