in

Byiringiro Lague wari waragiye mu Busuwisi ibye byajemo kidobya.

Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague wari waragiye gukora igeragezwa mu ikipe yo Busuwisi yatangaje ko atitwaye neza bituma atsindwa.

Tariki 08 Nyakanga 2021 nibwo Byiringiro Lague yafashe indege imujyana mu Busuwisi aho yari agiye gukinira ikipe ya Nuechatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi.

Nyuma y’ibyumweru bibiri agiye byatangiye kuvugwa ko iyi kipe yasabye ubuyobozi bwa APR FC ko Byiringiro Lague yabanza gukina amezi atandatu y’igeragezwa akabona gusinya amasezerano, ntibabyumvikanaho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nyakanga 2021, Byiringiro Lague yanditse ubutumwa kuri Instagram avuga ko yatsinzwe igeragezwa atimwe amahirwe.

Ati “ Amahirwe nabonye ntabwo nayabyaje umusaruro cyangwa ngo nyakoreshe neza, bivuze ko natsinzwe igeragezwa nari nagiyemo atari APR FC yabigezemo uruhare.”

Uyu musore usatira aca ku ruhande yavuze ko gutsindwa kwe yabyigiyemo amasomo akomeye ku buryo naramuka yongeye kubona andi mahirwe atazayapfusha ubusa.

Byiringiro Lague ni umwe muri ba rutahizamu beza bakiri bato u Rwanda rufite. Muri uyu mwaka w’imikino yatsindiye APR FC ibitego 11 mu mikino 13.

Imikino ya CHAN yabereye muri Cameroun mu ntangiriro z’uyu mwaka niyo yatumye abengukwa n’amakipe atandukanye nubwo atahiriwe n’igeragezwa yari yaragiyemo.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuslay yashatse kwibagisha ngo akurure abagabo birangira ahasize ubuzima.

Inkuru y’aka kanya: Mike Karangwa yareze M.Irene muri RIB||Dore ibyo amurega.