in ,

Byinshi ku muhanzi Didy Ruban wakuranye impano yo kuririmba ubu akaba yashyize ahagaragara indirimbo ye ya mbere

RAFIKI Didier umaze kumenyekana ku mazina y’ubuhanzi nka Didy Ruban, uyu akaba ari numwe mu bahanzi nyarwanda bakomeje kugaragaza impano zidasanzwe cyane cyane zishingiye mu miririmbire yabo itangaje, yadusangije urugendo rwe rwa muzika kuva aho yakuye igitekerezo cyo kuririmba kugeza none aho yamaze gushyira ahagaragara indirimbo ye nshya yise ’Sinabikora’.

Umuhanzi Didy Ruban

Ni mu kiganiro kirambuye umuhanzi Didy Ruban yagiranye na YEGOB aho yatangiye atubwira aho yakuye  igitekerezo cyo kuririmba. Mu magambo ye bwite, umuhanzi Didy Ruban yagize ati:”Kuva na kera nakundaga kuririmba gusa nkabikora niherereye mu cyumba, nakundaga gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi. Rimwe mukuru wanjye yaje kunyumva ndirimba aratungurwa cyane; niwe waje kumbwira ko ngomba kwandika indirimbo yanjye. Icyo gihe mukuru wanjye yari yamaze kumva ko mfite impano nubwo njyewe ntabyiyumvagamo. Mukuru wanjye ndetse ni nawe waje kungeza muri studio bwa mbere”.

Ubu indirimbo ya mbere y’umuhanzi Didy Ruban yamaze kujya ahagaragara aho yakiriwe neza n’abafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange.

Umuhanzi Didy Ruban

Mu gusoza, umuhanzi Didy Ruban yagize icyo asaba abafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange maze mu magambo ye bwite agira ati:”Icyo nasaba abafana banjye ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange ni ugukomeza kunshyigikira bumva ndetse banasangiza inshuti zabo iyi ndirimbo yanjye nshya; nanjye mbijeje ko nzakomeza gukora no kubagezaho ibihangano byiza”.

Umuhanzi Didy Ruban ari muri studio

Kanda hano ubashe kumva no gutunga indirimbo Sinabikora ya Didy Ruban muri telefoni yawe cyangwa mudasobwa yawe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sinabikora by Didy Ruban

Nyuma yuko Queen Cha yihakanye gukundana na BAD-RAMA umva icyo abwira abasore bamwifuza