in ,

Bye Bye Miss High School :Amarushanwa yo gutora ba Nyampinga mu mashuri yakuweho (Impamvu)

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yabwiye abayobozi b’ibigo by’amashuri y’inshuke, abanza, n’ayisumbuye ko batemerewe kongera gutegura amarushanwa yo gutora ba Nyampinga ku mpamvu zuko byagaragaye ko bibangamira imyigire y’abanyeshuri n’imyigishirize y’abarimu muri ayo mashuri.

Kuwa 27 Mutarama 2017, Minisiteri y’uburezi(MINEDUC) yandikiye ibaruwa abayobozi b’uturere bose ibasaba kumenyesha abayobozi b’ibigo by’amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye ko batemerewe kongera gutegura amarushanwa yo gutora ba Nyampinga.

Guhagarika itegurwa ry’amarushanwa ya ba Nyampinga birareba amashuri ya Leta, afatanya na Leta, ayigenga, ndetse n’amashuri mpuzamahanga yose akorera mu Rwanda.

Muri iyi baruwa Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko impamvu yo guhagarika aya marushanwa ari uko babonye ko bishobora kubangamira imyigire n’imyigishirize muri ibyo bigo by’amashuri.

Gusa nkuko bigaragara muri iyi baruwa, ibikorwa byo gutora ba nyampinga muri za Kaminuza n’amashuri makuru byo ntibyabujijwe.

Uyu mwanzuro wo guhagarika amarushanwa yo gutora ba nyampinga uje nyuma yuko ababyeyi batandukanye cyane cyane abarerera mu mashuri yisumbuye bagiye bagaragaza ko igikorwa cyo gutora ba Nyampinga muri ayo mashuri kidakwiye ngo kuko gituma benshi muri bo barangazwa n’ayo marushanwa bakibagirwa inshingano yo kwiga kandi ari yo iba yarabajyanye muri ayo mashuri.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kylie Jenner yasebejwe n’umwambaro ku buryo bukomeye (amafoto)

Akumiro: Umutoza Jose Mourinho yarakajwe bikomeye n’ukuntu abakinnyi bamufata