in

Byari ibyishimo bidasanzwe ubwo abakobwa b’impanga bahuraga n’abasore nabo b’impanga bakababenguka.

Abakobwa b’impanga bari mu byishimo byinshi nyuma yo kwisanga mu rukundo n’abahungu na bo b’impanga.

Abakobwa b’impanga bakuze batifuza gutandukana bakabije inzozi zabo bahura n’abahungu 2 nabo b’impanga bahita bakundana none basigaye babana mu nzu imwe ndetse bafite gahunda yo kubana.

Aba bakobwa b’impanga Vanessa na Kerissa bakundana ndetse bakabana mu nzu imwe na Lucas na Jacob nabo b’impanga.

Venessa na Kerissa D’Arpino b’imyaka 25,bifuzaga kuzakundana n’abandi bahungu b’impanga ariko ntibizeraga ko bizakunda ariko byarabakundiye.

Aba bakobwa bahuriye ahitwa Medford muri Oregon muri US na Lucas n’impanga ye Jacob Sealby muri Kamena umwaka ushize.

Venessa yagize ati “Njye n’umuvandimwe wanjye twakuze turi inshuti kandi buri wese yabaga ari ku ruhande rwa mugenzi we.Nta muntu utuzi nkuko twiyizi kandi turashyigikirana.Dufitanye imirungo ikomeye iduhuza kandi byose twabigezeho turi kumwe.Ntabwo twari tubizi ko tuzakundana n’izindi mpanga.Inkuru y’uko twwahuye n’imwe muri miliyoni.Umwe mu bakiriya banjye yari umuganga wa Lucas.Yambwiye ko afite impanga kandi ko twahuza.Namuhaye nimero yanjye ngo azayibahe hanyuma Lucas angeraho ku munsi wakurikiyeho.Dusohokanye bwa mbere byabaye nko gukundana tukibonana.”

Venessa na Kerissa bahise batangira gukundana na Lucas na Jacob nyuma y’icyumweru kimwe. Kerissa yakundanye na Jacob kandi nibo bakuru mu gihe Venessa na Lucas nabo bavutse ari aba kabiri.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ingaruka mbi zo kumara igihe kirekire udafite umukunzi nyuma yo guhemukirwa mu rukundo.

Umukobwa yangije bikomeye imodoka n’inzu by’umukunzi we nyuma yo kumufata amuca inyuma.