in

Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gushyingura wa munyamakuru uherutse kwitaba Imana (amafoto)

Umunyamakuru John Williams uherutse kwitaba Imana yashyinguwe. Ntwali yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 17 Mutarama 2023 yishwe y’impanuka nk’uko byatangajwe n’abo mu muryango we.

Kuri iki cyumweru ,urubyiruko, abakuze, abo mu muryango we, inshuti abavandimwe, abanyamakuru bakoranye n’abandi bantu batandukanye bagiye bamenyana na Ntwali John William, bamuherekeje, bamusezeraho bwa nyuma n’agahinda kenshi n’amarira.

Umuhango wo kumuherekeza no kumusezeraho bwa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru, tariki 22 Mutarama 2023, umuhango wo kumusengera wabereye mu rusengero rw’Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi ku Ruyenzi, ndetse ashyingurwa mu Irimbi rya Kamonyi.

Ni umuhango wari witabiriwe n’abarimo abo mu muryango we, inshuti, abavandimwe, abayobozi ba RMC n’abanyamakuru bakoranye n’abandi bantu bagiye bamenyana na we mu buzima bwe yamaze ku Isi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore ufite ubwanwa buruta ubw’abagabo akomeje guca ibintu

Intamati Haaland na Manchester City ye bahorahoje ikipe ya Wolves