in

Byakomeye:Umuriro Uncle Austin yakije kuba Dj’s ukomeje kugera kure n’abanyamakuru babyinjiyemo

Byakomeye:Umuriro Uncle Austin yakije kuba Dj’s ukomeje kugera kure n’abanyamakuru babyinjiyemo.

Uku kutumvikana kwatangijwe na uncle Austin ubwo yavugaga ko aba Dj bo mu Rwanda ari bangamwabo badakina indirimbo nyarwanda.

Yagize ati:”Ese aba DJ’s b’Abanyarwanda kandi abakomeye, kuki gucuranga indirimbo z’abahanzi b’iwabo mutabikozwa? Uziko wagira ngo muhagarariye ibindi bihugu […] gusa abagerageza kuzikina turabashimira. Ni byiza gucuranga n’abandi ariko mucurange ab’iwanyu ntacyo mwaba.”

Ibi umu Dj ukunzwe n’abatari bacye Dj Brianne yarabibonye nawe ntiyaripfana avuga ko nabo ntacyo babafasha.

Yagize ati “Ubuse inshuro nyinshi ntitubaha ama affiches yerekana aho ducuranga hari ujya twe adushyigikira? Tureke kwitana ba mwana ahubwo namwe mukwiye kumenya agaciro ka DJ.”

Gusa ibi nubwo byakomeje kubura gica umunyamakuru w’imyidagaduro kuri RTV uzwi nka Lucky Nzeyimana yavuze ko batagomba kwitana ba mwana.

yagize Ati “Abo banya-Nigeria bo barabashyigikira, bakanasangiza ababakurikira affiches zamamaza aho mukorera? Ukwerekana ko nta kosa rihari! Ukuri ni uko kwikunda kugikomeye muri twe.”

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Rayon Sports irakina na AS Kigali idafite abakinnyi 2 gusa bishobora kuyiha amahirwe akomeye

Igikombe cy’isi:Samuel Eto’o yagiranye imyitozo myiza n’ikipe ya Cameroon mu mukino bari kwitegura mo ikipe y’igihugu y’ubusuwisi(Amafoto)