in

Byagiye hanze: Ukuri ku itandukana rya Mwiseneza Josiane n’umusore bendaga kurushinga

Hashize iminsi itari mike hanuganugwa ko Mwiseneza Josiane yaba yaratandukanye na fiancé we. Ni inkuru yakomeje kugenda ivugwa gusa yaba Mwiseneza Josiane ndetse na fiancé we ntanumwe wari werura ngo avuge ukuri kuri ibi gusa Azack Pro,umwe mu ncuti za hafi za Mwiseneza Josiane, yavuze ukuri kwe ku itandukana rya Mwiseneza Josiane.

Ni mu kiganiro, Azack yagiranye na MAX TV aho nawe yahamije neza ko Mwiseneza Josiane yatandukanye na fiancé we. Uyu musore wari n’umujyanama wa hafi wa Mwiseneza Josiane, yavuze ko nawe ari mu bababajwe cyane nuko Mwiseneza Josiane yatandukanye na fiancé we dore ko yari inshuti ya hafi ya Mwiseneza Josiane.

Abajijwe imbarutso y’itandukana rya Mwiseneza Josiane na fiancé we, Azack yavuze ko atazi neza icyatumye batandukana gusa avuga ko iyo umusore agiye gusaba umukobwa ko bazabana umukobwa akabyemera, akenshi gahunda zo gutandukana kwabo ziva ku muhungu kuko ashobora gutanga impamvu ko ubushobozi bwabuze n’izindi mpamvu zitandukanye.

Kuri ubu ku rubuga rwa instagram rw’umusore wari fiancé wa Mwiseneza Josiane ntabwo hagaragara amafoto ye na Mwiseneza Josiane ndetse nta n’ayo ku munsi yamwambikiyeho impeta ahagaragara. Ku rundi ruhande, ku rukuta rwa instagram rwa Mwiseneza Josiane, amafoto ye ari kumwe na fiancé we arahagaragara ndetse n’ayo ku munsi yambikiweho impeta aracyariho, ibi bishobora gusesengurwa mu magambo avuga ko Mwiseneza Josiane yaba agifitiye agatima k’urukundo umusore wari fiancé we.

Report

What do you think?

144 Points
Upvote Downvote

Written by JULES

Shyiraho igitekerezo

Ku bakobwa: dore ibiribwa ushobora kurya bikagufasha kugira inzara nziza kandi zikomeye

Niba ukunda kurira muri resitora ibi birakureba: Menya indwara ziterwa no kurya ibiryo byanduye