in

Byafashe indi ntera: Inkumi yahisemo kwandika icyapa irangisha umuhanzi w’icyamamare wayiteye inda akaburirwa irengero.

Kuri uyu wa mbere tariki 10 Gicurasi 2021 ni bwo amashusho n’amafoto by’iyi nkumi byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bimugaragaza ahagaze mu muhanda n’icyapa kinini cy’igikariko cyanditseho amagambo agaragaza ko iri gushakisha umuhanzi w’icyamamare wayiteye inda akaba atakiyitaba.

Aya magambo yanditse mu nyuguti nini mu ibara ry’umutuku aragira ati ”Nitwa Kapoor, mfasha kugera kuri B-Classic. Yanteye inda, none ntakinyitaba”.

Umuhanzi B-Classic uyu mukobwa avuga ko yamuteye inda nawe yagize icyo avuga byose abitera utwatsi. Yagize ati ”Ibitekerezo byanjye byarahungabanye ubwo nabonaga ayo mashusho akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, yuzuyemo ibinyoma bishyira ahabi izina ryanjye”.Yakomeje avuga ko nta na rimwe arahura n’uyu mukobwa witwa Kapoor.

Ku rundi ruhande abareberera inyungu z’uyu muhanzi nabo bamaganiye kure ibi binyoma mu itangazo bashyize hanze banyuze ku mbuga nkoranyamba bagaragaza ko iki ari igikorwa cyo gusebanya kandi badateze kuva ku muhanzi wabo.

Bagize bati ”Champion studios, tureberera inyungu @bclassic006 dukomeje kumugirira icyizere kitajegajega muri byose haba ubwenge n’imico ye nk’umuhanzi ariko nanone nk’umuntu. Bakomeje bavuga ko bashyize imbere kuzamura impano z’abanya-Kenya.

Uyu muhanzi byose yabyamaganiye kure yifashishije itangazamakuru n’imbuga ze nkoranyambaga

B-classic ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuhanzi ukomoka muri Kenya umaze kubaka izina mu gihe gito amaze. Indirimbo ye ya mbere yayise ”Baby I Swear”. Cyo kimwe n’izindi afite yayikoreye muri Champion Records akaba ari nayo studio imufasha mu bikorwa bye nk’umuhanzi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakosa ukwiye kwirinda gukora mu gitondo ukibyuka||ashobora gutuma wirwa nabi utitonze.

Rwanda: yatanze ikirego ko umugore we amuca inyuma, azanye na polisi amusanga arimo gusambana n’undi mugabo.