in ,

Byacitse mu rugo rwa Cristiano Ronaldo n’umugore we mu gihe bategereje kwibaruka undi mwana(inkuru irambuye)

Cristiano Ronaldo umunya Portugali uri gufasha bikomeye ikipe ye y’igihugu gushaka itike yo kwerekeza mu gikomebe cy’uburayi, kurubu nyuma yo gufata akaruhuko avuye muri iyi mikino aho yatsinze ibitego 3 byose mu mikino ibiri amaze gukina, ibyo mu rugo rwe n’umugore we biri kuzamu urunturuntu.

Ibinyamakuru birimo Don Balon nibindi byo muri Portugali byatangaje ko uru rukundo rw’ibi byamamare Cristiano na Georgina rurimo ibibazo nyuma yuko bimwe mu bitangazamakuru byashyize hanze amafoto yuyu mukobwa yambaye imyenda ishotora abagabo maze Cristiano agasaba ibyo bitangazamakuru gusiba ayo mafoto, ariko nyirubwite we akaza guca ruhinga nyuma akababuza kuyasiba. Ibi rero byababaje Cristiano Ronaldo na Mama we kuburyo bivugwa ko batangiye kwanga uyu mukobwa byazanavamo gutandukana kandi uyu mukobwa atwite umwana wa kane wa Cristiano Ronaldo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere ibaruwa Kyian Mbappe yandikiye abafana n’abakinnyi b’ikipe ya Monaco yakoze ku mitima ya benshi

Fc Barcelona yatangaje impamvu yanze gusinyisha uyu mukinnyi ukomeye bibabaza abafana bayo