in

Bya bintu birakaze: Diamond agiye kurega uwagombaga kumugezaho indege 2 yaguze akaba ari kumwihisha

Rurangiranwa mu muziki w’Akarere ka Afrika y’Uburasirazuba, Diamond Platnumz, yatanze amakuru mashya kuri Private Jet na Helicopter yaguze muri Gicurasi 2022 nyamara kugeza n’ubu bikaba bikiri mu cyuka kuko zitaramugeraho.

Nk’uko Diamond yabitangaje ni uko yamaze kwishyura byose ariko ugomba kubimugezaho kugera none akaba akomeje kumukinisha.

Yatangaje ko byatumye yitabaza amategeko kuko akomeza kumuteza ibihombo birimo no gutuma abafana be bakomeza kugira ngo ni umubeshyi.

Ati:”Nishyuye amafaranga yose yaba Helicopter na Private Jet ariko ugomba kubingezaho yakomeje kunkinisha. Kuri ubu turi mu nzira z’amategeko. Kuko ari kunteza ibihombo byinshi anatuma abafana bambona nk’umubeshyi.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Umugabo we byamunaniye kubyakira! Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gushyingura Fanethe wari umuyobozi muri Rayon Sports

Umukinnyi wa Rayon Sports ari mu nzira zo gusinyira ikipe y’i Burayi