in

Bwa mbere the Ben avuze amagambo akomeye kuri Miss Uwicyeza Pamella.

Nyuma y’iminsi icumi The Ben ari mu Birwa bya Maldives, aho yambikiye impeta umukunzi we Uwicyeza Pamella, kuri ubu uyu muhanzi aranezerewe cyane kubera uyu mukobwa uherutse kumwemerera kuzamubera umufasha ubuzima bwe bwose.

Ubwo yari ageze i Chicago aho asanzwe atuye, The Ben yasangije abamukurikira amashusho y’uko byari byifashe mu birori yambikiyemo impeta umukunzi we Uwicyeza Pamella.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, The Ben yagaragaje ko yishimiye ibihe amazemo iminsi.

Mu magambo ye uyu muhanzi yagize ati “Nta muntu wandya urwara n’ubu ndumva bitari ukuri! Yego ibishashi by’umuriro byaratse ariko ntitwari twabicanye mu kirere. Uyu ni we muntu ngiye kumara ubuzima bwanjye bwose busigaye turi kumwe…”

Mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, The Ben yagaragaje uko byari byifashe mu bwato mu gihe yambikaga impeta umukunzi we.

Written by Patrick U

Shyiraho igitekerezo

Umunyamakurukazi w’ikizungerezi wajyanye na APR FC yatwitse Twitter

Umunyamakuru wa Isibo Tv akoreye ibidasanzwe Umunyeshuri watsinze