Bwa mbere Papa Cyangwe agaragaje Mama Cyangwe| Amuririye iminwa imbere ya camera (amashusho)

Umuraperi Abijuru King Lewis waryubatse ku izina rya Papa Cyangwe, yatunguwe n’umukunzi we ubwo yari mu kiganiro amusanganira afite umutsima (birthday cake) maze amufasha kwizihiza isabukuru ye y’amavuko. Ni inshuro ya mbere Papa Cyangwe yari agaragaje umukunzi we, Mama Cyangwe, mu itangazamakuru.

Nkuko Papa Cyangwe yabitangarije imbere ya camera za THE CHOICE LIVE, yavuze ko yishimiye cyane igikorwa umukunzi we yamukoreye nubwo batari bameranye neza muri iyi minsi. Mama Cyangwe yamugaragarije urukundo rwinshi nkuko byamugaragaragaho mu maso. Papa Cyangwe nawe urukundo rwamurenze maso asoma ku munwa Mama Cyangwe imbere ya camera. Muri iki kiganiro cyaranzwe n’urwenya rwinshi rwa Papa Cyangwe, uyu musore yakomeje avuga ko umukunzi we ari mwiza cyane ndetse ajya agira impungenge ko hari abasore bamumutwara gusa akabyima amatwi kuko na Mama Cyangwe nawe yavuze ko kuba Papa Cyangwe ari umuhanzi abizi ko akundwa n’abakobwa benshi gusa ntabwo ajya abyitaho.

Papa Cyangwe na Mama Cyangwe

Papa Cyangwe kandi yavuze ko Mama Cyangwe ariwe mukobwa wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise “Sana” yanavuze ko igana akariho (true story), yavuze ko gukorana indirimbo na Mama Cyangwe yabyiganye Jay Z na Beyoncé.

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

212 Points
Upvote Downvote

Police FC inyagiye Kiyovu Sport idafite umutoza mukuru

Ngibi ibintu by’ingenzi ukwiye kwirinda kubwira umukunzi wawe niba umukunda by’ukuri.