Connect with us

urukundo

Bwa mbere mu Rwanda, umukobwa yatereye ivi umunyamakuru bakundana amusaba ko yazamubera umugabo ndetse amwambika impeta

Published

on

Ubusanzwe bisanzwe bimenyerewe ko umusore ariwe ufata iya mbere agaterera ivi umukobwa bakundana amusaba ko yazamubera umugore gusa ibyabaye ku munsi w’ejo ni ikinyuranyo cy’ibi kuko umukobwa witwa Debby wamenyekanye muri filime Gaheza Series yatereye ivi umunyamakuru wamenyekanye ku mazina ya Emmy amusaba ko yazamubera umugabo. Nkuko tubikesha Yawe Tv ari nayo yafashe amashusho y’iki gikorwa, Debby yatereye ivi Emmy ku munsi w’abakundana (Saint Valentin) wahuriranye n’isabukuru y’amavuko ya Emmy. Nkuko byagaragaye mu mashusho, umunyamakuru Emmy yinjiye mu rugo kwa Debby atungurwa n’abantu bamusanganije umutsima (birthday cake) banamuririmbira bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko. Ntibyarangiriye aha kuko muri salon, Debby yari yiteguye ategereje ko Emmy yinjira mu nzu agahita amwambika impeta yari yateguye. Niko byaje kugenda, Emmy yinjiye mu nzu, Debby amusaba ko yazamubera umugabo, Emmy nawe yemera atazuyaje maze Debby amwambika impeta. Nkuko Emmy yabitangarije Yawe Tv, yavuze ko ko atewe ishema nuko Debby yamwambitse impeta nyuma y’imyaka 3 bakundana. Emmy yavuze kandi ko yari yarabwiye Debby ko atazigera amuterera ivi akaba akeka ko ari nayo mpamvu yatumye Debby afata iya mbere akamuterera ivi. Mu bindi byatangajwe nk’aba bombi harimo ko mu minsi iri imbere bafite izindi gahunda barimo gutegura zirimo nuko bashaka kubana nk’umugabo n’umugore.

Emmy akigera kwa Debby yatungujwe umutsima (birthday cake) n’indirimbo z’abari bahari bamwifuriza isabukuru nziza. Akanyamuneza kari kose

Debby yari mu nzu yiteguye ko Emmy yinjira agahita amwambika impeta

Emmy akinjiza mu nzu, Debby yahise amwambika impeta nyuma yuko Emmy yari amwemereye ko azamubera umugabo

Akanyamuneza kari kose kuri Debby na Emmy

Dore uko byari bimeze mu mashusho:

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
1 Comment

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar