in

Bwa mbere mu mateka, umugore agiye gusifura umukino wa Champions League.

Stephanie Frappart agiye kuba umugore wa mbere usifuye umukino w’irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo ku mugabane w’i Burayi Champions League.

Umukino uzahuza ikipe ya Juventus na Dynamo Kiev kuri uyu wa Gatatu, uzasifurwa n’umufaransakazi Stephanie Frappart, akazahita akora amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye imikino ya UEFA Champions League.

Uyu mugore w’imyaka 36 n’ubundi ni we wari ufite agahigo ko kuyobora umukino ukomeye w’abagabo kuko ariwe wasifuye igikombe cy’amakipe kiruta ibindi mu 2019 ubwo Liverpool yakinaga na Chelsea. Frappart kandi yayoboye umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi mu bagore mu 2019 ubwo Amerika yahuraga n’Abahorandi.

Utundi duhigo uyu musifuzi w’umugore afite, harimo kuba ariwe mugore wa mbere wasifuye umukino muri Shampiyona y’u Bufaransa mu bagabo ubwo ikipe ya Amiens yakinaga na Strasbourg muri Mata umwaka ushize, ndetse anasifura umukino we wa mbere wa Europa League mu Ukwakira 2020 Leicester City yakira Zorya Luhansk.

Amateka agaragaza ko umugore wa mbere wasifuye umukino w’abagabo ari Nicole Petignat, wasifuye imikino 3 yo gushaka itike ya UEFA Cup, kandi nayo yayisifuye hagati mu myaka ya 2004 kugeza 2009.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya ibyagufasha kwikuramo umuntu wimariyemo nyamara atagukunda.

Abakiniye Amavubi U15 muri CECAFA ya 2019 biganje mu bahamagawe muri U17