in ,

Bwa mbere mu mateka Pep Guardiola yagaragaje ubwoba budasanzwe mbere y’umukino atarakina

Umutoza Pep Guardiola utoza ikipe ya Manchester City ni umugabo umenyereweho kwihagararaho cyane ndetse ntajya ava ku izima kabone niyo wamutsinda ubugira gatatu agaruka afite andi matwara adasanzwe bikaba ari nabyo bimuviramo  kugira igitinyiro gusa mbere y’umukino uzamuhuza na Chelsea muri weekend itaha akaba yatangaje amagambo arimo igihunga, kandi ibyo abakurikiana ruhago bakaba batari basanzwe babimumenyereyeho.

Image result for Pep guardiola's afraid images

Ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru Skysports yagize ati:” On va jouer contre la meilleure équipe du moment en Premier League. Durant les cinq ou six dernières semaines, ils ont joué d’une façon incroyable, pas seulement pour les clean sheets(matches sans concéder de buts)”, a expliqué Guardiola, qui aspire à s’imposer : “On doit essayer de découvrir son (Conte, ndlr) secret et savoir ce qu’on peut faire afin de le battre

Mu kinyarwanda tugenekereje yagize ati:” tugiye gukina n’ikipe iri mubihe byayo byiza muri champiyona y’ubwongereza, mu byumweru hagati ya bitanu na bitandatu bishize, bakinnye ku rwego rwo hejuru tutatekerezaga,si kutinjizwa ibitego gusa, hubwo bafite n’ubusatirizi bukomeye,bityo rero natwe tugomba gushaka ibanga bakoresha maze twarimenya bikadufasha gutsinda uriya mukino”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubujura bw’abarusiya bwaba aribwo bwahesheje Trump intsinzi none bikaba bigiye kumugaruka

Iyumvire uko Anita Pendo n’umusore bumva uburyohe bw’urukundo buri uko bwije n’uko bucyeye ariko akamukinga mu maso